00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangirijwe imiyoboro y’amazi n’ikorwa ry’umuhanda Nyanza-Bugesera baratabaza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 March 2025 saa 07:19
Yasuwe :

Bamwe mu batuye ahanyuze umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo uyu muhanda wakorwaga.

Aba baturage bo mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyundo bavuga ko ubwo uyu muhanda wakorwaga, babwiwe ko imiyoboro yabo igiye gucibwa, babasezeranya ko numara kuzura bazayiteranya ariko ngo ntibyakozwe.

Nyirabatsinda Béllancille utuye mu Mudugudu wa Mugari yabwiye IGIHE ko mbere yari afite amazi ajya mu rugo rwe ndetse n’andi yerekeza kuri koperative asangiye na bagenzi be.

Ati ‘‘Amazi twari tuyafite, twarayiguriye ubwacu. Umuhanda uje, turawishimira nk’iterambere rije, baducira amazi batubwira ngo bazongera kuyakora, bayadusubize. None kugeza ubu iminsi irihiritse nta n’agashweshwe, nta n’uza kutubwira ngo muhumure.’’

Mugenzi we babana mu ishyirahamwe ryorora ingurube muri aka gace, yavuze ko basigaye bagorwa no kubona amazi yo guha ingurube zabo mu ishyirahamwe ndetse n’ayo gukoresha mu ngo zabo.

Ni ikibazo kandi gisangiwe na benshi, bavuga ko baheze ku cyizere ko bazongera bagasanirwa amazi yabo ariko bakaba baraheze mu gihirahiro, bagasaba ko bafashwa bigakorwa vuba.

Aba baturage basobanuye ko uretse ingaruka zirimo umwanda, kubura amazi byadindije ubworozi bwabo kuko amatungo yabuze amazi, dore ko agace k’Amayaga batuyemo kibasirwa n’izuba ryinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatanze ihumure kuri aba baturage, avuga ko ikibazo cyabo kizwi kandi ko kiri gukurikiranwa.

Yasobanuye ko hari ibizakemurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) n’Abashinwa bakoze uyu muhanda.

Ati ‘‘Ikibazo cy’amazi kimwe n’ibindi byagiye byangirika bari gukora uriya muhanda uduhuza n’Akarere ka Bugesera, byose twagiye tubibarura, tunashyiraho uburyo bwo kubikemura. Hari ibizakemurwa na RTDA, hari ibizakemurwa n’Abashinwa.’’

Yasobanuye ati ‘‘Nko ku bijyanye n’amazi, hari aho Abashinwa bagiye baca amatiyo yacaga hepfo y’umuhanda, akajya hejuru yawo cyangwa se akajya hepfo yawo ariko bagomba kongera kuyahuza kugira ngo bongere bavome.’’

Meya Ntazinda yatangaje ko hari n’amapoto y’umuriro w’amashanyarazi yimuwe ubwo uyu muhanda wakorwaga, asobanura ko hari aho yatangiye gusubizwa mu mwanya wayo kandi ko n’ahandi bizakorwa vuba.

Umuhanda mushya wa kaburimbo wa Nyanza-Bugesera ufite ibilometero 35. Hari aho wanyujijwe mu nsisiro zirimo ibikorwaremezo, biba ngombwa ko byimurwa kugira ngo imirimo yo kuwukora ishoboke.

Ahanyuze umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Bugesera hari ibikorwaremezo byagiye byangirika, ibindi birimurwa
Nyirabatsinda na bagenzi be bafatanya ubworozi bw'ingurube muri iki kiraro, bavuga ko babangamirwa no kuba amazi bahoranye ataragarurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .