Imirwano aba basirikare bahunze yabereye mu bice bitandukanye bya teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, birimo santere ya Kalehe, Nyabibwe na Kavumu.
Igisirikare cya RDC gikorera muri Kivu y’Amajyepfo cyari giherutse gufunga abasirikare 84 barimo icyenda barashe abaturage 10. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwica, gufata ku ngufu, gusahura no kwigumura.
Mu gitondo cya tariki 11 Gashyantare 2025, hafashwe abandi umunani, umunsi urangira hafashwe abandi 180, nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Muri rusange, abasirikare bakurikiranyweho guhunga M23 muri Kivu y’Amajyepfo ni 272. 92 batangiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Bukavu, abandi 180 baracyategereje kuburanishwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!