00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana basabye kujya boroherezwa kwitabira inama mpuzamahanga ziga ku mihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 November 2024 saa 03:19
Yasuwe :

Abana bagaragaje ko mu gihe ibihugu byiga ku mihindagurikire y’ibihe n’icyakorwa mu guhangana n’ingaruka zabyo, bajya batekerezwaho mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo kuko bari mu bagirwaho ingaruka na byo.

Byagarutsweho mu nama yahuje abana, yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gukusanyiriza hamwe ibyifuzo byabo mu gihe inama mpuzamahanga ya COP29 izabera muri Azerbaijan yegereje.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bwagaragaje ko mu Rwanda 87% by’abana batuye mu bice bihura n’ingaruka z’ikoreshwa ry’imiti yica udukoko, 97% bahura n’ikibazo cyo kugira umwuka wanduye, 18% bashobora kugerwaho n’imyuzure mu gihe 21% bashobora kwibasirwa n’amapfa.

Sangwa Alliance wo mu Karere ka Nyamagabe, yagaragaje ko abana bakwiye guhabwa umwihariko mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no kwemererwa kugira uruhare mu bibakorerwa n’ibiganiro binyuranye birimo no kwitabira inama mpuzamahanga nka COP29.

Ati “Mu mwaka wa 2040 nzaba mfite imyaka 28, icyo gihe imyaka irenga 17 izaba ishize abahanga bagaragaje ko Isi iri kugenda igirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe. Ikimbabaza ni uko icyo gihe kizajya kugera nta garuriro kuko Isi izaba yaragizweho ingaruka nitudatangira hakiri kare.”

Yagaragaje ko ibitekerezo by’abana byajya bigira umusanzu ukomeye ndetse agaragaza ko bifuza kujya bitabira inama zigamije kwiga ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati “Hari inama zibera mu gihugu ndetse no hanze yacyo, nka COP n’izindi twifuza ko twajya tugira abana bitabira izo nama bagatanga ibitekerezo kugira ngo bagire uruhare mu guhindura Isi nziza kurushaho, banamenye n’ibyavuye muri izo nama banabikurikirane.”

Niyomugabe Diogene w’imyaka 15 wo mu Karere ka Burera yasabye ko mu bikorwa mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe hakitabwa cyane no ku mishinga y’abana cyangwa igira impinduka nziza kuri bo.

Yakomeje ati “Turasaba ko bafata abana nk’abafatanyabikorwa mu byemezo bifatwa, twifuza kugira uruhare tukagaragara mu bikorwa kuko nitwe bigiraho ingaruka. Kugira ngo tugire abana basobanukiwe ibintu Isi ihura nabyo kandi bagire uruhare mu gufata imyanzuro n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”

Yasabye ko hashyirwaho ikigega cyihariye cyo gufasha abantu bahura n’ibiza, kwigisha urubyiruko n’abana ibijyanye no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, gushyiraho no gutera inkunga imishinga y’abana n’igira ingaruka nziza kuri bo n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe, yagaragaje ko mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ibitekerezo bya buri wese bikenerwa kandi n’abana bemerewe kubitanga.

Ati “Twese biba bitureba ni yo mpamvu n’ibitekerezo bya buri wese bikenewe kugira ngo abantu bemeranywe kugishobora gukorwa kugira ngo tubungabunge ikirere cyacu cyangwa tugabanye ingaruka z’imihindagurikire y’ikerere.”

Yongeyeho ati “Tugomba gutandukanya ibitekerezo n’imyaka icya mbere ni igitekerezo cyiza kandi ibyo batanze bifite agaciro, kuko basaba kugira uruhare kuko bagerwaho n’ingaruka ndetse zishobora kuba zinabaremerera kurusha abakuru.”

Yavuze ko nko mu nama ya COP29 u Rwanda ruzoherezayo abantu baruhagarariye kandi ko bimwe mu bitekerezo abana batanze bishobora kuzajyanwa ku meza y’ibiganiro.

Umuyobozi wa ’Save the Children’ mu Rwanda no mu Burundi, Maggie Korde, yavuze ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zibasira cyane abana bityo ko bakwiye gutekerezwaho mu ngeri zinyuranye.

Ati “Abana ni bo bibasirwa cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu gihe tutaba tuzamuye ijwi ryabo hakiri kare twaba tubasiga inyuma. Ni ihanyu ho kudufasha, guharanira ko abana bose baba umusemburo w’impinduka.”

Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yagaragaje ko ari uburenganzira bw’abana kugira uruhare mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe kandi ko kubaha urubuga ari ingenzi cyane.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe, yagaragaje ko ibitekerezo abana batanga bikwiye guhabwa agaciro
Abana basabye gutekerezwaho mu gufata ibyemezo
Umuyobozi wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi, Maggie Korde, yasabye ko abana batekerezwaho
Abana bato bayoboye ibiganiro
Inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Imikino yo kuruhura ubwonko nayo yari yateguwe
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda,Julianna Lindsey, yashimangiye ko uburenganzira bw'abana mu bijyanye no guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .