00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri bo muri EAC-SADC baharuye inzira iganisha RDC ku mahoro arambye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 March 2025 saa 01:32
Yasuwe :

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ab’ingabo bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) baharuye inzira yafasha uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubona amahoro arambye.

Aba baminisitiri bahuriye i Harare muri Zimbabwe ku wa 17 Werurwe 2025, baganira ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania mu kwezi gushize, irimo guhagarika imirwano no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.

Nk’uko babisabwe n’abakuru b’ibihugu, muri gahunda y’aba baminisitiri harimo gushyiraho ingamba z’igihe gito, iz’igihe kiringaniye n’igihe kirekire zafasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye, no gushyiraho urwego ruzagenzura ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Ingamba z’igihe gito bazihaye iminsi 30. Zirimo gutangiza ibiganiro ku rwego rwa gisirikare hagati y’impande zishyamiranye, birebana no guhagarika imirwano n’ubushotoranyi.

Muri iyi minsi, impande zishyamiranye zizasabwa kwirinda kwagura ibirindiro kugira ngo inzego z’ubutabazi zikore imirimo yazo nta nkomyi, no gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma n’icya Kavumu bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari gafite urwego rugenzura umutekano wo ku mipaka (EJVM). Abaminisitiri bemeranyije ko bazasaba uru rwego kongeramo abantu bahagarariye EAC na SADC kugira bifatanye mu kugenzura iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi.

Na none mu ngamba z’igihe gito, bemeranyije gushyiraho itsinda tekiniki rihuriweho n’iyi miryango, rigizwe n’abantu bari hagati ya 12 na 16 barimo abo mu nzego z’ubutasi, abashinzwe imirimo ya za Leta, ibikoresho n’ingendo zo mu kirere, bazajya bagenzura umutekano wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, imigendekere y’ibikorwa by’ubutabazi n’umutekano w’ibikorwaremezo by’ingenzi.

Ingamba z’igihe kiringaniye zo zahawe iminsi iri hagati ya 30 na 120. Zizarangwa no gushyira mu bikorwa ibyemezo bigamije kubaka icyizere hagati y’impande zishyamiranye, mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikare, zizajyanirana n’ibiganiro birimo abahuza.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ku wa 17 Werurwe yasobanuriye abanyamakuru ko mu ngamba zo kubaka icyizere harimo gucyura mu byiciro abasirikare bari mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Icyemezo cyo gucyura ingabo kizashyirwa mu bikorwa mu byiciro, ntabwo zigiye gucyurwa uyu munsi kandi gikwiye gufatwa nk’ingamba zo kubaka icyizere kugira ngo amahoro n’ituze biboneke mu burasirazuba bwa RDC.”

Abaminisitiri bemeranyije ko hazaba ibiganiro binyuze muri gahunda yahujwe ya Luanda-Nairobi, bikurikirane n’itangazwa ry’ihagarika ry’imirwano rihoraho, Umuryango w’Abibumbye usabwe gufata ingamba zo gukaza umutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko aba baminisitiri babyemeranyijeho, ingamba z’igihe kirekire zo zizarenza iminsi 120. Ubwo ni bwo EAC na SADC bizareba uko inzego z’umutekano za RDC zakongererwa ubushobozi kugira ngo zirinde umutekano w’umujyi wa Goma, Bukavu n’ibice biyiyikije, hanakemurwa impamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nk’uko M23 ibigaragaza, impamvu muzi y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ni itotezwa rimaze imyaka myinshi rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ryatumye abenshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi no ku yindi migabane.

M23 yagaragaje iki kibazo mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’imitwe igize ihuriro Wazalendo; bifite uruhare runini mu bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi muri Kivu zombi.

Mu ngamba z’igihe kirekire, abaminisitiri bemeranyije ko ibice bigenzurwa na M23 bizasubiramo ubutegetsi bwa RDC, kandi ko nibumara gusubiramo, hazashyigikirwa ingamba zo kurinda no kubungabunga umutekano w’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Imyanzuro aba baminisitiri bafashe izatangira kugira agaciro mu gihe abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC, bazaba bayemeje. Gusa ntabwo igihe inama y’abakuru b’ibihugu izabera kiremezwa.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, bitabiriye iyi nama
Kenya nk'igihugu kiyoboye EAC na Zimbabwe iyoboye SADC ni byo byayoboye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .