Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro by’aba baminisitiri bizabera i Harare muri Zimbabwe tariki ya 17 Werurwe 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko aba baminisitiri bazasuzuma raporo yateguwe n’abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC na SADC, ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare, irebana n’ihagarikwa ry’imirwano mu burasirazuba bwa RDC no kubaho kw’ibikorwa by’ubutabazi.
Ikindi kizakorerwa muri iyi nama nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yakomeje abisobanura, ni ugutegura umurongo w’ibiganiro bya politiki bizahuza ubutegetsi bwa RDC n’abashyamiranye na bwo.
Inama y’abaminisitiri ba EAC na SADC ishingiye ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Iyi nama yabaye mu gihe byagaragaraga ko umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba kandi bigaragara ko ingabo za SADC zidashobora kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ku wa 13 Werurwe 2025, habaye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya SADC, aho bashimangiye ko ibiganiro bya politiki ari byo byahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko babishyigikiye.
Aba bakuru b’ibihugu kandi bafashe umwanzuro wo gukura ingabo za SADC muri RDC, nyuma y’umwaka n’amezi hafi ane zigezeyo. Izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zizataha mu byiciro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!