U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, ni we wayiyoboye. Bemeranyije ko hakwiye ubufatanye mu gukemura ibibangamiye umutekano.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko muri iyi nama, abaminisitiri bashyigikiye imyanzuro y’abagaba bakuru bo muri EAC n’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) irebana no guhagarika imirwano n’ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi.
Yasobanuye kandi ko baganiriye ku murongo w’ibiganiro bya politiki binyuze mu nzira ya Luanda-Nairobi birebana n’ikibazo cya RDC, bizitabirwa n’abahuza batatu: Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Inama y’abaminisitiri bo muri EAC ibanjirije izabahuza n’abo muri SADC tariki ya 17 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe, aho bazaba baganira ku buryo intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yahagarara.
Ni inama ishingira ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande ziri mu ntambara muri RDC no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!