Iki gitekerezo bagitangiye mu kiganiro mpaka cy’Inteko Rusange y’uyu muryango yateraniye ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aka kanama kashyizweho mu Ukwakira 1945 hashize igihe gito Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye, kugira ngo kajye gafata ingamba zigarura amahoro n’umutekano aho byahungabanye cyangwa se zikumira aho bishobora guhungabana.
Ubu kagizwe n’ibihugu 15 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, u Bwongereza n’u Bufaransa bifitemo imyaka ihoraho n’ibindi 10 bidafite imyanya ihoraho birimo Mozambique, Sierra Leone na Algeria byo muri Afurika.
Bitewe n’uko igihugu gifite umwanya uhoraho muri aka kanama kiba gifite ijambo rikomeye ku mutekano w’Isi kuko kiba gifite ububasha bwo gutesha agaciro imyanzuro yafashwe n’ibindi bihugu, abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragaza ko uyu mugabane na wo ukwiye kugiramo byibuze imyaka ihoraho ibiri.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, muri Kanama 2024 yagaragaje ko Afurika ikwiye kugiramo imyanya ibiri kubera impamvu ebyiri z’ingenzi: kuba ibihugu byayo byinshi byugarijwe n’intambara no kuba itanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano.
Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 yagaragaje ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kuvugururwa, kuko ntacyo gakora ku bibazo by’umutekano byugarije Isi.
Yabwiye Perezida w’Inteko Rusange ati “Bwana Perezida, intambara irakomeje hagati i Burayi, Loni isa n’aho idashaka cyangwa idashoboye kugira icyo ikora ku bibera muri Ukraine. Muri ibi bihe Ghana yari mu kanama gashinzwe umutekano, yaba umuhamya w’uko ubufatanye dushaka kugeraho binyuze muri Loni bushoboka gusa iyo abafite ijambo rikomeye babyemeye.”
Perezida William Ruto wa Kenya kuri uyu wa 26 Nzeri 2024, yagaragaje ko uburyo ibihugu bihagarariwe mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano bubangamiye ingamba zo kugarura amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Aka kanama ntacyo gakora, ntigashingiye kuri demokarasi, karaheza, ntigakurikirana inshingano, gatwaza igitugu kandi karijimye. Urwego ruheza ibihugu 54 bya Afurika bifite abaturage miliyari 1,4, mu gihe kemerera igihugu kimwe gutesha agaciro ibyemezo by’ibindi bihugu 193, ntabwo bikwiye.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye bagenzi be gukora ibishoboka byihuse kugira ngo aka kanama kavugururwe, ku buryo Afurika izabonamo imyanya ihoraho, katazongera kugira igihugu gaheza kandi kagakorera mu mucyo.
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, yagaragaje ko impamvu uru rwego rwa Loni rushinzwe umutekano ruri ku gitutu, ari uko rudatanga ibisubizo ku bibangamiye umutekano w’Isi.
Touadéra yagaragaje ko impamvu zatanzwe zo kuvugurura imikorere y’aka kanama n’ingingo yo guha igihugu ububasha bwo gutesha agaciro imyanzuro y’ibindi bisigaye zikwiye kwitabwaho, Afurika igahabwa imyanya ihoraho.
Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles yagaragaje ko amavugurura mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ari ngombwa kugira ngo Afurika ive mu karengane imazemo igihe.
Ati “Igihe kirageze ngo hakosorwe akarengane Afurika yanyuzemo inshuro nyinshi. Kugira imyanya ihoraho muri uru rwego rw’ibanze rwo kubungabunga amahoro ni ngombwa.”
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, Brig Gen Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon na Nangolo Mbumba wa Namibia na bo bagaragaje ko aka kanama kamaze imyaka hafi 79 gakwiye kuvugururwa kugira ngo gakorere mu nyungu rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!