00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bategerejwe mu nama y’iterambere i Nairobi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 May 2024 saa 08:21
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bategerejwe mu nama y’iterambere ry’uyu Mugabane irabera i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

Iyi nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) iritabirwa n’umuyobozi wayo, Dr Akinwumi Adesina n’Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Banki y’Iterambere ya Isilamu, Dr Muhammad Al Jasser.

Nk’uko BAD yabisobanuye, hazaba ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu ku bunararibonye bafite mu iterambere rya Afurika muri rusange, ishoramari muri gahunda z’iterambere, ingamba zafashwe n’uburyo buri gihugu cyashyizeho mu nyungu z’abaturage.

Abakuru b’ibihugu byamaze kwemezwa ko bazitabira iyi nama ni batandatu, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Faure Gnassingbé wa Togo na Joseph Nyuma Boakai.

Amakuru avuga ko hari n’abandi bakuru b’ibihugu bashobora kuzagira uruhare muri iyi nama, byitezwe ko izarushaho gushyiraho uburyo ibihugu bya Afurika byakorana mu rwego rwo kubaka ubukungu burambye.

Iyi nama izabera muri International Convention Centre i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .