Ubutumwa bubamenyesha ihagarikwa ry’akazi kabo babugejejweho n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza kuri uyu wa 3 Mutarama 2025, nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru The Guardian.
Abamenyeshejwe iki cyemezo ni abakozi b’ikigo cyigenga cya Mitie, gifitanye na Guverinoma y’u Bwongereza amasezerano yo guherekeza abimukira batemewe n’amategeko.
Ubwo bahabwaga akazi, Guverinoma iheruka yari yarabashinze guherekeza bihoraho abimukira mu gihe bari gutangira koherezwa mu Rwanda tariki ya 9 Nyakanga 2024.
Hari abashobora kubona indi mirimo babifashijwemo na Mitie gusa ngo ntibizwi niba bose ari ko bazabona ahandi berekeza nyuma y’aho iyi gahunda ihagaritswe.
Umukozi w’ihuriro ry’aba bakozi ushinzwe ubutabera no kwita ku banyamuryango, Gavin Miller, yatangaje ko iri menyesha rihangayikishije kandi ko hakenewe igisubizo cyihuse kibafasha.
Yagize ati “Birahangayikishije ku banyamuryango bacu muri Mitie kandi icyo dushyize imbere ni ukubafasha, no gukorana n’ikigo kugira ngo duhangane n’ingaruka z’iri hagarirwa muri ibi bihe bikomeye.”
Muri Nyakanga 2024 ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda kuko ngo nta musaruro yashoboraga gutanga.
Ni icyemezo cyanenzwe n’abahoze muri Guverinoma y’Aba-Conservateurs bateguye iyi gahunda, bagaragaza ko nta yindi ngamba izakumira abimukira keretse yo gusa.
Mu mwaka wa 2024, abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bageze ku 36.816. Ugereranyije n’umwaka wabanje, biyongereyeho 25%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!