Abakozi ba NEC, RRA na OAG beretswe ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi ba Mvuzo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Komisiyo y’Amatora (NEC), ab’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ab’ikigo gishinzwe imari ya Leta basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo ruherereye mu karere ka Rulindo, bagaragarizwa ko aka ari agace aho abasirikare ba Perezida Habyarimana bakoreye Jenoside y’indengakamere.

Uru rwibutso rwa Mvuzo rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitandatu.

Uwemeyinkiko Ladislas warokokeye ku musozi wa Mvuzo, mu buhamya yatanze yavuze ko Kuva mu 1959 yari atuye muri aka gace karimo Abatutsi benshi.

Ati “Impamvu uru rwibutso rwashyizwe kuri uyu musozi ni uko mu gihe cya Jenoside habereye urugamba rutoroshye aho abasore b’Inkotanyi barwanye n’Interahamwe ndetse n’abasirikare benshi bari hano.”

“Mu gihe cyose ingabo za Habyarimana zatsindwaga mu gihugu bose bazaga kuri uyu musozi kuko wari muremure, bari bahafite imbunda nyinshi kandi zirwanishwa n’abasirikare b’abahanga, hari abasirikare bitwaga Abazulu, abo basirikare bari bakomeye kandi ari indobanure mu kurwana.”

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside muri aka gace hari Interahamwe zatojwe neza no kurusha abasirikare, ku buryo zari zizi gutera ibyuma mu buryo budasanzwe. Yavuze ko mu batutsi bari muri aka gace harokotse mbarwa.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko uyu munsi Abanyarwanda bose bibuka ko ari abavandimwe kandi babonye ko ikibi iyo kije mu muryango nta numwe gisiga, bityo ko abanyarwanda bose cyabakozeho iryo rikaba ari isomo babonye.

Ati “N’ubu hari abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, ibyo rero bitwereka ko tugomba gukomeza umurego ntiturangazwe n’ibintu bishobora kudushuka. Kubaka igihugu ni uguhera ku myumvire y’abagituye kandi akazi karacyahari, ejo bitazongera kuduca mu rihumye bikongera kutugarukaho.”

Yagaragaje uburyo abicanyi bicaga Abatutsi, intego yabo yari ukabarimbura nyuma bagashyiraho igihugu kirangwamo ubwoko bumwe.

Ati “Hari ibitekerezo nagiye mpura nabyo mu Majyaruguru bambwira ko gahunda yari ihari yari ugusenya u Rwanda, kwica Abatutsi bamara kubica bakamanuka bakica abanyanduga, bari bafite gahunda yo kuzashyiraho igihugu kitwa Urukiga, urumva ko gahunda yari ndende, ni ugushimira abanyarwanda baharaniye ko u Rwanda rudasenyuka.”

Uretse iyi mibiri irenga ibihumbi bitandatu ishyinguye mu rwibutso rwa Mvuzo, mu karere ka Rulindo muri rusange hashyinguye imibiri irenga ibihumbi 18.

Ibi bigo uko ari bitatu bikaba byatanze ubufasha bwo kwita kuri uru rwibutso.

Abakozi b'ibi bigo bashyize indabo ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ni umuhango witabiriwe n'abaturage batandukanye
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal ashyira indabo ahashyinguwe abazize Jenoside
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda ashyira indabo ku rwibutso
Uwemeyinkiko Ladislas warokokeye ku musozi wa Mvuzo, mu buhamya yatanze yavuze ko kuva mu 1959 yari atuye muri aka gace kari karimo Abatutsi benshi, ariko umubare munini bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .