00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel basuye urwibutso rwa Jenoside, biyemeza gusobanurira amateka ababagana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zirenga 250 000 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Bakigera ku rwibutso, abakozi ba Kigali Marriott Hotel babanje gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basura ibice bitandukanye bigize urwibutso ari na ko basobanurirwa amateka yaranze U Rwanda rwo hambere na nyuma ya Jenoside.

Umuyobozi wa Kigali Marriott Hotel, Uli Franzmann, yavuze ko ibyo yabonye birenze ibitekerezo bya muntu, kandi ko yatunguwe n’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu kubaka ubukungu no kugarura ubuzima ku murongo.

Yagize ati “Biragoye cyane gusobanura uko niyumva nyuma y’ibyo nabonye hano mu rwibutso, biteye ubwoba cyane ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ntibusanzwe, ibyo nabonye hano byanshenguye umutima.”

Yongeyeho ati “Igitangaje ni uburyo u Rwanda rwigiye ku mateka yarwo rukabasha kwiteza imbere nyuma y’aya mateka yose mabi rwanyuzemo, rukaba rugeze kuri uru rwego, birashimishije cyane n’abandi bakwiye kubyigiraho.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi Ushinzwe Umurimo n’Abakozi, Nicole Ingabire Munyangabe, yavuze ko nk’umuryango wa Kigali Marriott Hotel bakwiye kwibuka kugira ngo baharanire kwiyubaka.

Ati “Kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda n’igihugu muri rusange, kandi biba bikwiye ko n’abavutse nyuma ya Jenoside bigishwa amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside, rero kwibuka ni ngombwa.”

Yakomeje avuga ko kuba abakozi ba Kigali Marriott Hotel bafata umwanya bagasura urwibutso, ari ukugira ngo basobanukirwe neza amateka y’u Rwanda bityo bajye bahora bibuka, biyubaka, bayigisha abakiri bato n’abazabakomokaho ndetse n’ababagana cyane cyane abaturuka hanze y’igihugu badafite amakuru ahagije ku Rwanda.

Ati “Tugomba kumenya amateka kugira ngo n’utugana wese tuzamumenyeshe ibyo twaciyemo, uko tubyibuka birakwiye ko n’Isi yose igomba kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabayeho kandi ko itagomba kuzongera kubaho na rimwe. Nitwe rero tugomba gufata iya mbere mu kwigisha abato n’abatugana.”

Ibi abihuje na Nkotanyi Job, Ukuriye Umutekano kuri Kigali Marriott Hotel, wavuze ko iyo abakozi bafite ishusho y’ibyabaye bituma basobanurira ababagana bigatuma bajyana ukuri nyako kurenza abababeshya.

Ati “Iyo umukozi afite ishusho nyayo ku mateka y’u Rwanda, bituma na wa munyamahanga waje atugana amusobanurira ukuri nyako ku Rwanda. Akajyana ishusho nyayo ndetse akabibwira na bamwe bapfobya bakanahakana Jenoside.”

Kigali Marriott Hotel yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Batemberejwe ibice bitandukanye by'urwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda
Babanje gusobanurirwa amateka yaranze itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Kigali Marriott hotel biyemeje gusobanurira ababagana amateka y'u Rwanda
Abakozi ba Kigali Marriott Hotel bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .