00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoreye Ambasade y’u Bwongereza muri Afghanistan bararira ayo kwarika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 16 June 2022 saa 02:37
Yasuwe :

Abakozi barenga 100 bakoreye Ambassade y’u Bwongereza muri Afghanistan barashinja Leta y’Aba-Taliban iyoboye icyo gihugu kubakubita no kubakorera iyicarubozo, aho benshi bagiye bagaragaza amafoto yabo bafite ibikomere n’imvune bavuga ko batewe n’ibyo bikorwa.

Leta y’u Bwongereza itangaza ko kuva aho Aba-Taliban bigaruriye ubutegetsi muri Kanama mu mwaka ushize, iki gihugu kimaze kuvanayo abaturage barenga ibihumbi 15.

U Bwongereza kandi buri kugerageza gukurayo abandi baturage bakomoka muri Afghanistan ariko bakoreye iyi Ambasade.

BBC ivuga ko yabonye urutonde rw’abakoze muri Ambasade y’u Bwongereza bagera ku 150 bakiri muri Afghanistan, aho bakoreraga Ikigo gicunga umutekano ku rwego rw’Isi kizwi nka GardaWorld, benshi bakaba bari bamaze imyaka irenga 10 muri ako kazi.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati "Nari nicaye hanze, ngiye kubona mbona abagabo bafite imbunda baraje baranyegera batangira kunkubita bavuga ko nakoreraga Ambasade y’u Bwongereza maze bansunikira hasi."

Undi mugabo yavuze ko banamukubise ikibuno cy’imbunda ku mutwe bakaza kumurekura nyuma bamaze kumenya neza ko atagikorera Leta y’u Bwongereza.

Muri iki cyumweru, u Bwongereza bwatangaje ko guhera ku wa 20 Kamena aba baturage bashobora gutangira gusaba bakemererwa kuvanwa muri Afghanistan.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Azadi iri kugerageza gukora ibishoboka byose mu kuvana abo baturage muri Afghanistan, ariko umubare wabo uracyari munini ku buryo umutekano wabo utizewe.

Uyu Muryango wavuze ko ugerageza kuvugana n’abaturage b’Abanya-Afghanistan bakoreye imiryango mpuzamahanga na za Ambasade kugira ngo aho bishoboka batabarwe bwangu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko nyuma y’uko abarenga ibihumbi 15 bavuye muri Afghanistan, hari abandi 4600 bafashijwe kuva muri icyo gihugu kandi ibyo bikorwa bikaba bikomeje.

Abakozi ba Ambasade y’u Bwongereza muri Afghanistan bari kurira ayo kwarika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .