Abakorerabushake bo mu madini beretswe ibyo kwitwararika mu guhangana na Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Isanamitima, Rabagirana Ministries, ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Kicukiro n’Ikigo Agroprotection gitanga serivisi zijyanye no kurwanya udukoko, batanze amahugurwa kuri bamwe mu bakorerabushake baturutse mu madini n’amatorero agamije kurushaho kubigisha uburyo bwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Aya mahugurwa yabaye ku wa 4 Kanama 2020. Yari agamije kwigisha abahagarariye amatorero atandukanye uburyo bakwiriye kwitwararika muri iki gihe Isi ihanganye na COVID-19 n’ibyo bagomba gukora kugira ngo itazabona aho imenera dore ko nyinshi mu nsengero zafunguwe.

Dr Joseph Nyamutera washinze Rabagirana Ministries unayiyobora, yavuze ko batekereje iki gikorwa yo kugaragarizwa imbogamizi zikomeye zituma amatorero atuzuza ibisabwa mu guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Ni igitekerezo twagize nyuma yo kwegera amatorera atandukanye, akatugaragariza imbogamizi zikomeye zituma atuzuza ibisabwa mu rwego rwo kwirinda no kurwanya COVID-19. Ni uko byaje turavuga tuti reka tubahugure kuko roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima.”

Yongeyeho kandi ko bitaye cyane ku guhindura imyumvire y’abagize aya matorero bahereye ku bakorerabushake baturuka muri ayo matorero, bityo nabo bakazahugura bagenzi babo basize mu nsengero babarizwamo.

Umuyobozi Mukuru wa Agroprotection ari nayo yatanze aya mahugurwa, Pasiteri Philippe Nsabimana, yavuze ko ubumenyi bwahawe abakorerabushake buhagije kugira ngo bazabashe guhangana n’iki cyorezo ubwo bazaba basubiye mu nsengero.

Umwe mu bakorerabushake bitabiriye aya mahugurwa, Ngendahayo Jean Claude uturuka mu iIorero Eternity Hope Fellowship yavuze ko bishimiye ubumenyi n’ibikoresho bahawe bityo ko bigeye kubafasha gushyira mu bikorwa neza gahunda za leta zo kurwanya COVID-19 hibandwa ku isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero muri Kicukiro, Pastor Joan Mukiza, yavuze ko amahugurwa bifuza ko yakomeza gutangwa akagera mu yandi matorero.

Iyi gahunda imaze gutwara asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ashobora kwiyongera bitewe n’izindi nsengero zikeneye ubufasha.

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ibikoresho bijyanye n’isuku birimo imiti yo kwica udukoko, amapompe yo gutera imiti, imiti yo gukaraba mu ntoki, za kandagira ukarabe, ibigega, urukarabiro n’ibindi byo kwifashisha mu rugamba rwo guhashya COVID-19.

Umuyobozi w'Umuryango w'Isanamitima, Rabagirana Ministries, Rev Dr Joseph Nyamutera yavuze ko batekereje guhugura abakorerabushake bo mu madini nyuma yo kugaragarizwa imbogamizi zikomeye zituma amatorero atuzuza ibisabwa mu guhangana na COVID-19
Abakorerabushake bo mu matorero atandukanye bahawe amahugurwa ajyanye n'uburyo bakwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .