Byagarutsweho ubwo hasozwaga umushinga Edufam wakoreraga mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe wafashije abana b’abakobwa bahuraga n’imbogamizi zibazitira gukomeza amasomo yabo bitewe n’ubuzima bw’ubuhunzi.
Harimo abahawe ubushobozi bwo gukomeza amashuri y’uburezi rusange, abahawe amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’imiryango yahawe inyigisho zigamije guhindura imyumvire ku burezi bw’abana b’abakobwa n’abahungu.
Abafashijwe muri uwo mushinga wari umaze imyaka itanu bagaragaza ko wabafashije byinshi nk’uko Nibaruta Vestine wafashijwe kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi abivuga.
Ati “Ikintu kinini navuga bamfashije ni ukwiyungura ubumenyi, kuko nungutse byinshi mu buryo bw’imyuga n’ubumenyingiro, bampaye ubumenyi bwose bukenewe ndetse baduha n’ibikoresho by’ibanze dutangiriraho. Ubu mfite inzu itunganya imisatsi kandi iri kumfasha kwiteza imbere. Nagiye kwihangira imirimo kugira ngo mbashe gutegura ahazaza hanjye.”
Iteriteka Beyella wari waragarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yafashijwe n’uwo mushinga ndetse kuri ubu yararangije amashuri.
Ati “Nigaga ariko bigoranye cyane cyane muri ubu buzima bw’ubuhunzi kwiga ugasanga ndi hasi. Mu 2021 nibwo nanjye natwawe na Edufam, iduha ibikoresho bikwiye byo kwifashisha kandi twaba turi mu biruhuko bakatuba hafi. Ntabwo batwigishe amasomo gusa ahubwo no mu buzima busanzwe baradufashaga.”
Uwimanimpaye Devotha uri mu baturiye inkambi ya Mahama bafashijwe, yagaragaje ko uwo mushinga wahinduye imyumvire ku babyeyi bumva ko uburezi bw’umwana w’umuhungu n’umukobwa bungana.
Umukozi mu Karere ka Kirehe ushinzwe amashuri yisumbuye y’umyuga n’ubumenyingiro, Hatsinditwari Télésphores, yagaragaje ko uwo mushinga wagize impinduka zigaragara mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bava mu ishuri, imitsindire y’abahungu n’abakobwa ndetse n’imyumvire irazamuka.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Pro-femmes Twesehamwe, Dr. Gahongayire Liberatha, yagaragaje ko uwo mushinga usize impinduka zikomeye zishingiye ku guhindura imyumvire n’imitekerereze ku burezi bw’umwana.
Ati “Hari by’ingenzi wagezeho, aho ugereye mu nkambi hari ishuri rimwe ariko ubu hubatswe ibigo by’amashuri bine byiyongera ku byari bisanzwe. Abana biga n’abo barazamuka bava ku bihumbi bitanu ubu bakaba bari ku bihumbi 23. Ikindi cyiyongereyeho ni uko habayeho ubukangurambaga bwo gushyigikira imyigire y’umukobwa, gutanga ibikenewe mu cyumba cy’umwana w’umukobwa, twafashije abagera kuri 400 kwiga imyuga n’ubumenyingiro, abana 170 batsinze neza amasomo babona na buruse zo gukomeza ndetse n’umubare w’abana baterwaga inda imburagihe uragabanyuka.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga wa Maison Shalom International, Sublime Nkindiyabarimakurinda, yagaragaje ko abana b’impunzi baba bakeneye gufashwa ngo bongere baremwemo icyizere cy’ejo hazaza.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Fondation Paul Gerun lajoie yo muri Canada, Olivier Bertin- Mahieux, iri mu bateye inkunga ibyo bikorwa yavuze ko bashoyemo arenga miliyoni 6$ kandi ko bishimira umusaruro byatanze mu myaka itanu ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!