Abakiriya ba MTN basura urubuga IGIHE bakoresheje Ayoba bagiye kujya bagenerwa ibihembo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yateganyirije ibihembo abafatabuguzi bayo bakoresha porogaramu ya Ayoba, barimo abayikoresha basura urubuga rwa IGIHE kenshi gashoboka, ndetse n’abakoresha izindi serivisi za Ayoba buri munsi.

Buri cyumweru abakiriya 60 mu bakoresha Ayoba, bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ama-inite.

Abakiriya 10 mu basuye bakaniyandikisha kuri site ya IGIHE binyuze kuri Ayoba, buri umwe azajya ahembwa 50,000 Frw, naho 20 bazajya baba bari imbere mu gukoresha cyane Ayoba muri rusange, buri umwe azajya ahabwa 30,000 Frw, ndetse na 30 mu kuyikoresha cyane bazajya bahabwa ama-inite ya 5,000 Frw.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’umukozi wa MTN Rwanda mu ishami ry’iyamamazabikorwa, Christelle Sabwe Musonera, yavuze ko kuri Porogaramu ya Ayoba umuntu asangaho ibintu byinshi bitandukanye, bitari ukwandikirana gusa.

Yagize ati “Ayoba iyo uyifite ubasha kwandikirana n’abawe ubutumwa busanzwe, cyangwa se ukohereza amajwi, cyangwa se ukohereza amavidewo, ushobora gushyiraho (attach) inyandiko, ushobora kohera aho uherereye, n’ibindi byinshi dusanzwe tubona ku zindi porogaramu.”

Yongeyeho ati “Umwihariko wa Ayoba rero ni uko ushobora kwandikirana n’abantu badafite Ayoba, mu gihe ari abafatabuguzi ba MTN, ku batari abafatabuguzi ba MTN nabo bashobora gushyiramo application ya Ayoba mukandikirana bisanzwe.”

Musonera kandi yavuze ko kuba MTN iri gutanga ibi bihembo ku bakiriya ba Ayoba, ari nk’amata yabyaye amavuta, kuko no kuyikoresha muri rusange ari ubuntu nta amafaranga bacibwa.

Ati “Ibyo byose mvuze tubihera abakiriya ba MTN ku buntu, ni ukuvuga ngo umukiriya ntabwo agura bundle [ama-inite ya internet], iyo nta bundle ufite, iyo nta ma-inite ufite, Ayoba irakora nta kibazo, gusa icyo usabwa ni ugucana internet (mobile data), ariko byumvikane neza ntabwo bundle zawe zigenda, ntabwo ama-inite agenda, n’iyo utabifitemo Ayoba yo irakora.”

Kugira ngo umuntu abashe kujya mu mubare w’abanyamahirwe batsindira amafaranga buri cyumweru muri iyi poromosiyo ya Ayoba, Musonera yavuze ko bisaba gusa gutunga porogaramu ya Ayoba muri telefone no kuyikoresha.

Ati “Icyo usabwa ni ukumanura (download) Ayoba, wamara kuyishyira muri telefone, mbere y’uko utangira kuganira, iburyo hejuru hari ahantu handitse “channels”, iyo ugiyemo ukajya ahari amakuru ubonaho site ya IGIHE, ukabasha kuba wakwiyandikisha (Subscribe) ku makuru ya IGIHE, ni ibyo ubwo uba wiyandikishije ku makuru ya IGIHE.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwiyandikisha kuri site ya IGIHE, umukiriya aba asabwa gufata ifoto ibyerekana (screenshot) ubundi akayohereza ku mbuga nkoranyambaga za MTN, ubwo akaba yinjiye muri poromosiyo.

Nyuma y’ibi umuntu aba asabwa gukomeza gusura site ya IGIHE binyuze kuri Ayoba, agasoma amakuru buri munsi, kuko aba mbere 10 bazajya baba barushije abandi kuyisura nibo bazajya bahabwa 50,000 Frw buri cyumweru.

Abandi bazahabwa ibihembo muri rusange, ni abazajya baba bakoresheje Ayoba cyane, mu kwandikirana, kohereza amafoto n’amashusho, gukina imikino, kumva indirimbo, ndetse n’ibindi bitandukanye bisangwa kuri Ayoba.

Kugira ngo umuntu ashyire porogaramu ya Ayoba muri telefone ye, ashobora gukoresha uburyo busanzwe bwo kujya muri “Play Store” cyangwa “Apple Store”, akandikamo “Ayoba” ubundi akemeza kuyishyira muri telefone ye, gusa icyo gihe kuyishyiramo bitwara amafaranga bisanzwe nk’agenda hashyirwamo izindi, ariko iyo birangiye ntabwo kuyikoresha baguca andi mafaranga.

Gusa hari n’uburyo umuntu ashobora kuyishyira muri telefone ku buntu nta mafaranga bitwaye, icyo gihe ni ukujya ahashakirwa imbuga, ukandikamo “www.ayoba.me ”, ubundi ukemeza kuyishyiramo, icyo gihe ijyamo ku buntu.

Musonera yavuze ko impamvu bahisemo guhemba abasura site ya IGIHE, ari mu rwego rwo gufasha abakiriya babo baba bashaka gusoma amakuru ariko bakaba bagorwa no kubona ama-inite.

Yagize ati “Ni byiza ko abantu bagira amakuru, kandi dufitanye imikoranire na IGIHE kuburyo amakuru y’iwacu babasha kuyabona, hari abantu rero bigora kubona ama-inite yo kuba bajya kuri website ya IGIHE bagasoma amakuru, abo bantu rero dushaka kubaha amahirwe y’uko bafite amakuru bashobora kubonera ku buntu.”

Musonera kandi yamaze impungenge abashobora gutekereza ko hari abatekamutwe bashobora kwinjirira muri iyi poromosiyo bakaba bashuka abakiriya bashaka kubariganya amafaranga, yerekana inzira nyayo binyuramo kugira ngo MTN ibwire umuntu ko yatsinze.

Ati “Itandukanyirizo rya poromosiyo MTN iba ifite n’iz’abajura hariya hanze, icya mbere nta kintu baguha ku buntu, barakubwira bati kora iki, ohereza amafaranga, tanga kode, twebwe nta kindi dusaba, tubwira umukiriya koresha Ayoba tuzaguhamagara. Iyo duhamagaye umukiriya turakubwira ni MTN tukakubwira watsindiye ibihembo kubera gukoresha Ayoba, tukaguha n’ubutumwa bugufi bubyemeza.”

Yongeyeho ati “Nta kindi kintu tugusaba, aho kugira ngo twebwe uduhe amafaranga ari nayo basaba, twebwe turayaguha, rero ntihazagire umuntu ubashuka ngo ababwire ngo ohereza kugira ngo amafaranga yawe aze, gira gutya kugira ngo amafaranga yawe aze… ntuzabyemere bizaba ari ukubeshya.”

Iyi poromosiyo yatangiye ku wa 23 Ukwakira 2020, ikaba izarangira ku wa 27 Ukuboza 2020, aho buri cyumweru abakiriya 60 bazajya batsindira ibihembo bitandukanye bitewe no gukoresha Ayoba.

Ayoba yatangijwe mu Rwanda muri Mata uyu mwaka. Ni urubuga rworoshya uburyo bwo kohererezanya ubutumwa rukanagira imiyoboro iba iriho amakuru, imiziki ndetse n’imikino, byose bigakoreshwa ku buntu nta mafaranga umukiriya aciwe.

MTN Rwanda ivuga ko kugeza ubu Ayoba ikoreshwa n’abantu bakabaka 200,000 kandi bakomeje kwiyongera buri munsi, ikaba isaba n’abataratangira kuyikoresha kwihutira kuyikoresha kugira ngo banagerweho na poromosiyo zabashyiriweho muri izi mpera z’umwaka.

Abakiriya ba MTN bakoresha Ayoba ubu bari mu nyungu kuko bari kuyikoresha ku buntu bakaba banatsindira amafaranga
Kureba amakuru ya IGIHE unyuze kuri Ayoba biguhesha amahirwe yo kuba watsindira ibihumbi 50 buri cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .