Mu bahuza batanu bashyizweho na EAC n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), bane ni bo bitabiriye iyi nama yabaye ku wa 1 Mata 2025. Aba ni: Olusegun Obasanjo, Uhuru Kenyatta, Sahle-Work Zewde na Catherine Samba Panza.
Umuhuza wa gatanu, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2008 kugeza mu 2009 ntabwo yitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’impamvu yo kutitabira kwe ntiyasobanuwe.
Ibiganiro bya Luanda byahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye, ibya Nairobi bigahuza Abanye-Congo bafitanye amakimbirane.
Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bafashe umwanzuro wo kubihuriza hamwe, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, bikitwa “Luanda-Nairobi”.
Mu yindi nama bahuriyemo tariki ya 24 Werurwe, bashyizeho aba bahuza, basaba Dr. Ruto na Emmerson Mnangagwa uyobora SADC kubaganiriza vuba mbere y’uko batangira imirimo y’ubuhuza mu biganiro bya Luanda-Nairobi.
Ku rundi ruhande, muri Qatar hateganyijwe ibiganiro bizahuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 tariki ya 9 Mata, bizakurikira ibyahuje intumwa z’iki gihugu n’iz’u Rwanda mu cyumweru gishize.
Ntabwo bizwi niba hari uruhare abahuza bashyizweho na EAC na SADC bazagira mu biganiro bizabera muri Qatar, cyangwa se niba bazategura ibyo baziyoborera.
Guverinoma ya Qatar yo yagaragaje ko ishyigikiye imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC, cyane cyane uhamagarira impande zishyamiranye guhagarika imirwano ndetse no kujya mu biganiro bya politiki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!