Ibi byatangarijwe mu Karere ka Rutsiro ubwo ibigo by’imari byamurikirwaga ku mugaragaro ibikoresho 11 byahawe izina rya ‘Risk Assessment Tool’ byakozwe n’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda, AMIR n’Umuryango Hinga Wunguke ufasha Abanyarwanda kwihaza mu biribwa binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubahuza n’ibigo by’imari no kubahuza n’isoko.
Ibi bikoresho bishyizwe ahagaragara nyuma y’ukwezi kumwe ubushakashatsi bukorwa rimwe mu myaka ine buzwi nka ‘Fiscal Survey’ bugaragaje ko inyuzanyo ijya mu buhinzi ari 11% mu gihe Abanyarwanda 69% ari abahinzi.
Umuhinzi ntangarugero wo mu Karere ka Rutsiro, Ndikumana Paulin, avuga ko indi mpamvu yatumaga abahinzi batitabira gufata inguzanyo ari uko umuhinzi ugiye gusaba inguzanyo asabwa gusiga kuri konti ye amafaranga agana na 10% by’inguzanyo yatse.
Ati “Aya mafaranga ya ‘caution’ 10% twasabwaga gusiga kuri konti nayo batubwiye ko ibigo by’imari bizayakuraho kuko icyatumaga badusaba kuyasigaho ari uko ibyo bigo byabaga bitizeye neza niba imishinga y’ubuhinzi twatanze izunguka.”
Inzobere mu bijyanye n’ishoramari mu buhinzi akaba n’umukozi w’umushinga Hinga Wunguke, Bayingana Michael, avuga ko mu busesenguzi bwakozwe basanze mu mpamvu zituma inguzanyo zijya mu buhinzi ziba nke harimo no kuba ibigo by’imari bitizera abahinzi biturutse ku kuba badasobanukiwe ishoramari ryo mu buhinzi.
Umuyobozi wa AMIR, Jackson Kwikiriza yavuze ko ibi bikoresho babyitezeho kongera umubare w’abahinzi bafata inguzanyo kuko bizajya bifasha abashinzwe ibigo by’imari gukora isesengura ry’umushinga w’ubuhinzi bigakorwa mu gihe gito.
Ati "Kiriya gikoresho, umucungamutungo cyangwa ushinzwe inguzanyo azajya ashyiramo amakuru umuhinzi yazanye, gihite kimuha igisubizo ko umushinga uzunguka cyangwa utazunguka".
Ibihingwa 11 byakorewe ibikoresho byorohereza ibigo by’imari gusesengura imishinga yabyo ni ibigori, ibirayi, ibishyimbo bikungahaye ku butare, imiteja, soya, ibijumba bikungahaye kuri vitamini A, marakuja, imyembe, avoka, karoti, inyanya n’amashaza.
Ibigo by’imari bizahabwa ibi bikoresho ni ibyo mu turere 13 dukorerwamo n’umushinga Hinga Wunguke aritwo Rutsiro, Nyabihu, Nyamasheke, Rubavu, Karongi, Ngororero, Nyamagabe, Bugesera, Kayonza, Ngoma, Gatsibo, Burera na Gakenke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!