Abahinzi basabwe guhinga ibijumba ku bwinshi muri iyi mpeshyi, bahangana n’ingaruka za coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi mu Rwanda (RAB) cyakanguriye abahinzi hirya no hino mu gihugu kwita ku buhinzi bw’ibihingwa byera vuba nk’ibijumba n’imboga mu gihembwe cy’ihinga 2020C.

RAB yatangaje ko ari mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus n’ibyonnyi by’inzige byibasiye Akarere u Rwanda ruherereyemo, ku buryo bishobora kuzatuma habaho igabanuka ry’ibiribwa.

Itangazo RAB yageneye ubuyobozi bw’uturere muri iki cyumweru, yasabye ko hakorwa ubukangurambaga abahinzi bagashishikarizwa guhinga ibihingwa byera vuba kandi ku bwinshi mu gihembwe cy’ihinga 2020C.

Iki gihembwe cyatangiye muri Gicurasi uyu mwaka kikazarangira muri Kanama 2020.

RAB yasabye abaturage “gushyira ingufu ku buhinzi bw’imboga hahingwa cyane cyane amoko y’imboga akenewe ku isoko agafasha umuryango kuzamura ubukungu, gushyira ingufu mu guhinga ubutaka bwose, mu bishanga, inkuka zabyo, uduhaga ndetse n’imusozi aho bishoboka kuhira, hagahingwa ibihingwa byera vuba bigira uruhare mu kwihaza k’umuryango nk’ibijumba.”

Icyo kigo cyasabye abahinzi bahawe imbuto y’imigozi y’ibijumba ku nkunga ya Leta mu bihembwe bishize, kwitura baha bagenzi babo imbuto kugira ngo “hagurwe ubuhinzi bw’igihingwa cy’ibijumba gikwiye kuba mu bihingwa byibandwaho mu bihembwe by’ihinga bigufi kuko cyera vuba kikanihanganira izuba.”

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibihingwa byera vuba, abahinzi basabwe gushyira ingufu muri gahunda yo kuhira imyaka, hafatwa amazi y’imvura no gukoresha ifumbire.

Abafite imirima yatwawe n’imyuzure, basabwe kwihutira kuhahinga ikindi gihingwa cyera vuba ku buryo bitazabangamira igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo utaha, bigafasha kuziba icyuho cyatewe n’ibiza.

Aho imirima itatwawe ariko harabaye imyuzure, ni ngombwa kongerera ibihingwa ifumbire kuko iba yarakayuwe ikanatembanwa n’imyuzure.

Ubuhinzi bw’ibijumba Leta y’u Rwanda yabushyizemo imbaraga bitewe n’akamaro bifitiye umubiri w’umuntu. Kuri ubu abahinzi bashishikarizwa guhinga ibijumba byo mu bwoko bwa Orange kuko bifite intungamubiri zirimo Vitamin A. Ni ibijumba bishobora kongererwa agaciro bigakorwamo ibindi biribwa nk’ibisuguti, amandazi, capati n’ibindi.

U Rwanda ruri mu bihugu bitandatu bya mbere muri Afurika mu kugira umusaruro munini w’ibinyabijumba.

Umwaka ushize RAB yagaragazaga ko nibura hegitari imwe ihinzeho ibijumba mu Rwanda yeraho toni ziri hagati ya 10 na 15, nubwo icyifuzo ari ukugera kuri toni 35 kuri hegitari.

Abahinzi bashishikarijwe guhinga ibihingwa byera vuba kandi ku bwinshi mu gihembwe cy’ihinga cya 2020C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .