Abahesha b’inkiko bahawe umukoro nyuma yo guhabwa amakuru ahagije y’ababereyemo Leta imyenda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yasabye abahesha b’inkiko bahawe inshingano zo kurangiza imanza leta yatsinze kutaryamisha imanza bahawe, kuko kutazikurikirana ari uguhombya Leta.

Busingye yabisabye abahesha b’inkiko kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga n’icyiciro cya kabiri cy’abahesha b’inkiko bashinzwe kurangiza imanza Leta yatsinze, mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo umuntu wese ubereyemo Leta umwenda yishyuzwe.

Icyiciro cya kabiri cy’abahesha b’inkiko 37 bahawe inshingano zo kurangiza imanza 280 zifite agaciro ka 3 010 711 593 Frw agomba kugaruzwa. Baje bakurikira icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abahesha b’inkiko 33 bari barahawe inshingano zo kurangiza imanza 12, ariko bakaba bararangije 44 zifite agaciro ka 238 580 499 Frw.

Busingye yavuze ko hari imanza 80 zitarangijwe zari zashyikirijwe aba bahesha b’inkiko bitewe no kuba hari aho bagendaga babura amakuru ariko hakaba n’uruhande runini rwatewe no kuba hari abahesha b’inkiko baryamishije imanza bahawe.

Mu gukemura ibi bibazo byatumye zimwe muri izi manza zitarangizwa, Minisitiri Busingye yavuze ko bashyizeho uburyo buvuguruye buzorohereza abahesha b’inkiko kubona amakuru ku manza bari gukurikirana biciye mu bigo bisaga icumi bya leta bibitse amakuru.

Ati “Ubu twashatse amakuru ku bantu bafitiye leta imyenda. Twagiye mu kigo cy’ubutaka tubona amakuru hafi ibihumbi bibiri ku bantu bafitiye leta amafaranga, tujya muri pansiyo, tujya muri NIDA tubona indangamuntu bivuze ko na nimero zabo twazigezeho ndetse no mu kigo cy’imisoro.”

Yakomeje agira ati “Dufite amakuru menshi twagiye twegeranya aba bahesha b’inkiko baza guheraho kugira ngo akazi kabo korohe kandi twashyizeho n’itsinda muri Minisiteri rihoraho ryo kugaruza aya mafaranga.”

Busingye yakomeje avuga ko bavuguruye ubu buryo kugira ngo birusheho korohereza akazi abahesha b’inkiko, ababwira ko badakwiye gutahana amadosiye y’imanza za leta ngo bayaryamishe .

Ati “Turashaka ko abahesha b’Inkiko tugendana muri iki gikorwa cyo kurangiza imanza Leta yatsinze, ku buryo umutungo wa Leta wose ugaruzwa aho uherereye hose.”

Ku ruhande rw’abahesha b’inkiko, bavuze ko ubwo imbogamizi bahuraga nazo zivuyeho biteguye kurangiza imanza za Leta ndetse bakagaruza imitunga yayo.

Umuhesha w’inkiko Musoni Goldflie, yagize ati “Kuri twe wasangaga kumenya amakuru yimbitse y’abafitiye leta imitungo bitugora ariko iki ni ikintu cyiza Minisiteri y’Ubutabera yakemuye. Ndizera ko ubwo byakemutse tugiye gukora akazi neza tugaruze imitungo ya Leta.”

Nyiraneza Caritas na we ni umuhesha w’inkiko wavuze ko ubwo imbogamizi zari zibabangamiye zavuyeho, biteguye kurangiza imanza Leta yatsinze hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ubwo byoroshye kubona amakuru tugiye kugaruza amafaranga ya leta yatsindiye ataragarutse ari hirya no hino mu baturage, kuko hari abavuga ko babuze ababishyuza ngo bishyure. Twe tugiye gukurikirana izi manza.”

Kugeza ubu abafite imyenda ya leta bagera ku bihumbi 2416. Muri bo 1958 nibo bafitiwe imyirondoro ku buryo bashobora gukurikiranwa byoroshye, abandi imyirondoro yabo iracyashakishwa.

Minisiteri Busingye yasabye abahesha b'inkiko kurangiza imanza leta yatsinze kuko ibyajyaga bibagora byakemutse
Abahesha b'inkiko bavuze ko bagiye kwihutisha imanza Leta yatsinze ubwo ibyababangamiraga bikuweho
Hashyizweho itsinda muri Minisiteri y'Ubutabera rishinzwe kugaruza imitungo ya leta
Hakiriwe icyiciro cya kabiri cy'abahesha b'inkiko 33 basanga 37 bakorana na leta mu kurangiza imanza yatsinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .