Uraranganyije amaso mu masomo abagize guverinoma bize ndetse n’imirimo bakoze, usanga higanjemo inzobere mu mategeko, inzobere mu ikoranabuhanga, mu bukungu ndetse n’abaganga babigize umwuga.
Mu mategeko, harimo abaminisitiri bane, mu buvuzi harimo bane, mu bukungu hakabamo barindwi na bane mu ikoranabuhanga. Abandi bari mu byiciro bitandukanye birimo ububanyi n’amahanga, itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’ubuhinzi.
Abenshi mu bagize guverinoma bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda kuva icyitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse no mu mashami yayo.
Abanyamategeko
Mu banyamategeko harimo Minisitiri mu biro bya Perezida, Judith Uwizeye. Mu 2006 yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu mpuzamahanga n’amategeko agenga ubucuruzi.
Yinjiye muri guverinoma mu 2014, ubwo yigishaga isomo ry’ubukungu mpuzamahanga n’ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel na we yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, akura impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Edinburg muri Ecosse.
Dr. Ugirashebuja kandi yigishije amategeko muri kaminuza zitandukanye ku Isi, aba na Perezida w’Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’imisoro yakuye muri Universite Libre de Bruxelles (ULB) n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mategeko yakuye muri kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi.
Hagati ya 2005 na 2007, Ambasaderi Nduhungirehe yigishije amategeko muri kaminuza zitandukanye zirimo Kaminuza y’u Rwanda. Ni akazi yabangikanyaga n’indi mirimo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Toulouse mu Bufaransa mu 2004.
Dr. Bizimana kandi afite iy’icyiciro cya gatatu mu mategeko yakuye muri kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa, n’iy’icyiciro cya kabiri muri filozofi na ’sciences humaines’.
Abaganga
Mu bari muri guverinoma bize ubuvuzi, ku isonga hari Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi bw’indwara z’ibyorezo yakuye muri kaminuza ya Basel mu Busuwisi n’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera, yize ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda, aba umuganga mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB no mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Dr. Butera afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya UGHE ihereye i Butaro, n’impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’uturemangingo tw’umubiri w’umuntu yakuye muri kaminuza ya Liège mu Bubiligi.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Dr. Vincent Biruta, na we ni umuganga wabigize umwuga, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga. Yize igenamigambi n’imiyoborere mu nzego z’ubuzima z’ibihugu biri mu nzira y’iterambere muri ULB mu Bubiligi.
Dr. Biruta kandi afite impamyabumenyi mu buzima rusange n’imirire yakuye muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi.
Undi wize ubuvuzi ni Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Nepo Abdallah. Yabanje ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri.
Dr. Utumatwishima afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu buzima rusange yakuye muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza n’iy’ikirenga yakuye muri kaminuza ya Gothenburg muri Suède.
Mu bukungu
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yize ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, aminuriza mu bijyanye n’Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.
Minisitiri w’Ubungarire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée ni umushoramari akaba n’inzobere mu by’amabanki, aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amabanki.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, na we afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri kaminuza ya Bonn mu Budage n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr. Musafiri yabaye umwarimu muri ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yigeze kuyobora iri shami.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, afite impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Ludwigshafen mu Budage.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, na we yize amasomo y’ubukungu n’iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’inganda n’iterambere mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Seoul muri Koreya y’Epfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Mutesi Linda Rusagara, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika n’iy’icyiciro cya kaminuza mu by’imari yakuye muri kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri kaminuza ya Oklahoma Christian University muri Amerika n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bucuruzi n’imari yakuye muri kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yize ubukungu na politiki muri kaminuza ya Makerere muri Uganda, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Mu ikoranabuhanga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yize ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru rya Massachusetts muri Amerika. Afite impamyabuhemyi mu ikoranabuhanga rya mudasobwa yakuye mu Ishuri Rikuru rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali, ryaje guhinduka ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema, na we afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri civil engineering n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije yakuye mu Ishuri Rikuru rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali mu 2003.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bwa mudasobwa yakuye muri kaminuza ya Oklahoma Christian University mu 2013, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi bwa mudasobwa yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kabera Olivier, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri civil engineering n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije yakuye mu Ishuri Rikuru rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali mu 2004.
Kabera kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu micungire y’ibidukikije yakuye muri kaminuza ya Stirling mu Bwongereza n’impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere yakuye mu ishuri rikuru rya Swedish Management Institute.
Inzobere muri siyansi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Valentine Uwamariya, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu butabire yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu 2006 yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu butabire muri Kaminuza ya Wutwatersrand muri Afurika y’Epfo.
Mu 2013, Dr..Valentine yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu masomo yo kubungabunga ibidukikije (Environmental Engineering) n’impamyabumenyi y’ikoranabuhanga mu by’amazi yakuye mu Ishuri Rikuru rya UNESCO-IHE na Delft University of Technology mu Buholandi.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Gen. Maj (Rtd) Albert Murasira afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gucunga imishinga yakuye muri kaminuza ya Liverpool mu 2016. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mibare yakuye muri kaminuza y’u Rwanda mu 1986.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Science Engineering’ yakuye muri Oklahoma Christian University mu 2013.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, afite impamyabumenyi y’ikirenga muri siyansi mu by’uruvange rw’imyuka yakuye muri Ishuri Rikuru rya Massachussets. Yanabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibereho na siyansi mu bya gisirikare, impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu gisirikare no gukemura amakimbirane, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu miyoborere yakuye mu ishuri rikuru rya Ghana n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bubanyi n’amahanga na dipolomasi yakuye muri kaminuza ya Mount Kenya.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ibarurishamibare n’ubushakashatsi burishingiyeho yakuye muri kaminuza ya Cardiff muri Wales.
Naho Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Inès Mpambara, yabaye umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, aba n’Umuyobozi waryo. Yize itangazamakuru muri Canada.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, na we yabaye umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE Busogo), mbere yo guhinduka ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Gembloux mu Bubiligi n’iy’icyiciro cya kabiri mu buhinzi yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bubanyi n’amahanga yakuye mu Ishuri Rikuru rya Agnes Scott muri Amerika, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu Gifaransa, n’iy’ubusemuzi yakuye muri Georgia State University muri Amerika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu igenamigambi ry’imishinga yakuye muri Kaminuza ya Glasgow muri Ecosse mu 2008.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu igenamigambi yakuye muri Kaminuza ya Watt mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!