00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahagarariye Kiliziya na Angilikani muri RDC baganiriye na Museveni kuri M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 March 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, baganira ku kibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Umuvugizi w’Itorero Angilikani muri RDC, Pasiteri Eric Nsenga, yasobanuye ko bahuye na Perezida Museveni tariki ya 4 Werurwe 2025, bagirana ibiganiro byinjira mu mizi y’intambara M23 ihanganyemo n’ingabo za RDC.

Urugendo rw’aba bashumba ruri muri gahunda batangije muri Gashyantare 2025 yo kuganira n’abatanga umusanzu mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC no mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Pasiteri Nsenga yatangaje kandi ko muri iki kiganiro, Perezida Museveni yashimiye Kiliziya na Angilikani kuba byarateye iyi ntambwe nziza, agaragaza ko ashyigikiye ibiganiro bidaca ku ruhande, bigamije amahoro.

Abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani batangiriye uru rugendo i Kinshasa tariki ya 4 Gashyantare. Icyo gihe bahuye na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, bumva ibitekerezo bye ku buryo amahoro yaboneka.

Bakomereje urugendo rwabo mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’abarwanyi ba M23, baganira n’abayobozi b’uyu mutwe, bagera mu Rwanda aho baganiriye na Perezida Paul Kagame, bajya muri Kenya baganira na Perezida William Ruto.

Ubwo bavaga muri Kenya, bagiye mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, baganira n’abaturage baho, basubira i Kinshasa mbere yo kujya muri Repubulika ya Congo, aho bahuye na Perezida Denis Sassou Nguesso.

Kiliziya Gatolika na Angilikani bigaragaza ko kugira ngo ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikemuke, hakenewe ibiganiro hagati ya Leta n’impande zose bishyamiranye zirimo M23.

Kiliziya Gatolika na Angilikani bikomeje kuganira n'abatanga umusanzu mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .