Ibiro ntaramakuru, Reuters, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, byatangaje ko ibihugu nka Mozambique n’ibirwa nka Samoa byasabye inkunga ifatika yo kubifasha guhangana n’iki kibazo bitewe n’ingaruka zikomeye kiri kubigiraho zirimo amapfa.
Abahagarariye ibihugu birenga 200 kuva tariki ya 11 Ugushyingo 2024 bahuriye i Baku, baganira ku buryo hashakwa amafaranga yo kwifashisha mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama yabaye mu gihe hari hashize imyaka myinshi ibihugu byemeranyije ko inzego mpuzamahanga z’imari zatanga amafaranga ahagije yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa izi ngamba, ariko ntibyashyizwe mu bikorwa.
Ubwo yatangiraga tariki ya 11 Ugushyingo, abahagarariye ibihugu n’izindi nzego, basabye ko ibihugu, by’umwihariko ibiri mu nzira y’iterambere nk’ibyo muri Afurika, byahabwa amafaranga bikeneye kugira ngo bihigure uyu muhigo.
Azerbaijan yatanze icyifuzo cy’uko hashakwa miliyari 250 z’amadolari ya Amerika zo gufasha ibihugu biri mu nzira y’iterambere muri izi ngamba, ariko byo byagaragaje ko ari make kuko byasabaga kuzajya bihabwa miliyari 1300 z’amadolari yo kwifashisha buri mwaka kugeza mu 2035.
Nyuma yo kubona ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere bitanyuzwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’ibindi bihugu byateye imbere byemeye kuzajya bitanga miliyari 390 z’amadolari buri mwaka kugeza mu 2035.
Minisitiri w’Umutungokamere n’Ibidukikije wa Samoa, Toeolesulusulu Cedric Schuster, ni umwe mu bahagarariye ibihugu byabo basohotse muri iyi nama nyuma y’aho icyifuzo cyabo kidahawe agaciro.
Minisitiri Toeolesulusuku yagize ati “Twasohotse. Twaje hano muri COP kugira ngo tugirane ubwumvikane buboneye kandi twumva ko tutumviswe. Twaje hano kugira ngo tuganire ariko twasohotse.”
Impirimbanyi mu kurengera ikirere, Greta Thunberg, yatangaje ko nta kizatungurana mu gihe ntacyo COP29 itanze nk’izindi zayibanjirije bitewe n’uko ibyifuzo byatanzwe bitahawe agaciro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!