Abagiye i Doha barimo umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta ya Qatar yakiriye amatsinda atandukanye kuva tariki ya 27 Werurwe 2025, arimo iriyobowe na Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, iry’u Rwanda na RDC.
Cyasobanuye ko abagihaye amakuru batemeje niba hari ibiganiro byabaye hagati y’abahagarariye AFC/M23 n’aba Leta ya RDC, cyangwa se niba byari biteganyijwe.
Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mutekano n’umwuka mubi wa politiki uri mu karere.
Abakuru b’ibihugu bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro bya politiki.
Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi tariki ya 22 Werurwe, Guverinoma ya Qatar yarayishyigikiye, igaragaza ko ari intambwe nziza iganisha ku mahoro.
Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar nyuma y’aho guhurira n’abahagarariye RDC muri Angola binaniranye, biturutse ku bihano umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wafatiye abayobozi babo tariki ya 17 Werurwe barimo Bisimwa na Col Nzenze.
Tariki ya 24 Werurwe, Angola yafashe icyemezo cyo kwikura mu buhuza ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko igiye kwibanda ku nshingano z’ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!