Itangazamakuru ryasabwe uruhare mu kugabanya imirimo abagore bakorera mu rugo itishyurwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi abagore bagaragaza ko imirimo yo mu ngo bakora itishyurwa ibadindiza mu iterambere ndetse ikabavuna mu buryo butandukanye, bakaba basaba ko hakwiye gukorwa ubuvugizi ngo boroherezwe muri iyi mirimo.

Abagore bagaragaje ko kwizimba mu mirimo nko guteka, kurera abana, guhinga, gukora amasuku yo mu rugo n’indi yo mu rugo,kandi bakabikora bonyine badafashijwe n’abagabo babo bituma bavunika cyane ndetse ntibabashe kugira ikindi bakora cyabateza imbere.

Iyi mirimo ibatwara umwanya munini nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wigenga ushinzwe kurwanya ubukene n’akarengane ActionAid, bwagaragaje ko abagore bamara amasaha ane ku munsi bakora imirimo yo mu rugo kandi batayishyurwa.

Aya masaha ni menshi ku buryo uwagiye mu mirimo yishyurirwa aba abonye amafaranga menshi ashobora kumuteza imbere,ibi bigatuma bifuza gukorerwa ubuvugizi bwatuma iyi mirimo igabanuka.

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bayibwiye ko basaba buri wese gufata inshingano zo kubafasha kubona igisubizo cyo kugabanya imirimo ikorwa n’abagore itishyurwa ndetse muri ubu bukangurambaga itangazamakuru rigafata iya mbere.

Umukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa wo mu murenge wa Gitesi, Nyirahabiyambere Esperance yavuze ko imirimo yo mu rugo bakora ituma badindira mu iterambere bakaba basaba ko leta yabafasha mu kugabanya iyi mirimo.

Ati “Imirimo yo mu rugo itishyurwa ikorwa n’abagore ituma badindira mu iterambere, turasaba ko leta yadufasha hakabaho ubuvugizi abagore bakunganirwa muri yo.”
“Nka leta ishyize imbaraga mu kwegereza abagore amarerero y’abana,bakigisha abagabo gufasha abagore babo byatuma amasaha agabanuka bikaba byatuma bajya gushaka ibindi bakora bagatera imbere.”

Tumukunde Agnes we yavuze ko itangazamakuru rikwiye gufata iya mbere mu kwigisha no gukora ubuvugizi kugira ngo abagore babashe kwigobotora imirimo bakora yo mu ngo itishyurwa.

Ati “Hakwiye gukorwa ubukangurambaga cyane itangazamakuru rikabigiramo uruhare, hakabaho gutegura inkuru n’ibiganiro bigaragaza ko iyi mirimo ibangamiye abagore kandi ituma badatera imbere.”

“Bakigisha abagabo gufatanya n’abagore bagasaba imiryango ya leta n’abikorera gutanga umusanzu mu gushakira hamwe icyagabanya iyi mirimo, ibi nibikorwa abagore bakagabanyirizwa iyi mirimo nta kabuza hazabaho iterambere ry’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.”

Kuba hakwiye ubukangurambaga kandi babihuje n’umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Ishami ryo guteza imbere abagore mu bukungu, Mukantaganda Sarah, wavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukora ubukangurambaga bugamije guha agaciro no kunganira abagore muri iyi mirimo.

Ati “Dufatanye twese n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kumvisha cyane umuryango nyarwanda ko iriya mirimo ifite agaciro, ndetse no kureba neza icyafashwa abagore muri iyi mirimo.”

Hakwiye gushakirwa hamwe icyagabanya igihe abagore bamara bakora imirimo yo mu rugo,kuko usibye kudidira mu iterambere ni no guhohoterwa kuko ntawe ukwiye guharirwa ibintu wenyine kandi bose babikeneye.

Abagore barasaba itangazamakuru kubakorera ubuvugizi ku mirimo bakorera mu rugo itishyurwa /Ifoto: Muhizi Serge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .