00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barifuza icyumba cy’umukobwa aho bakorera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 June 2024 saa 04:44
Yasuwe :

Abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bishimira ko Leta yabafashije guhabwa agaciro mu kazi kabo, ariko bakanagaragaza ko hakiri izindi mbogamizi zirimo kutagira icyumba cy’umukobwa aho bakorera.

Ibi byagaragajwe ku wa 14 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bigendanye n’amahugurwa yo kuboneza urubyaro n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yahawe abagore mu gihe cy’icyumweru.

Abagore baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimira ko imibare y’abagore bakora mu bucukuzi igenda izamuka, kuri ubu bakaba bageze kuri 11% by’abakora muri uru rwego muri rusange.

Ushinzwe Abakozi muri Trinity Metal, Mere Ashimwe, yavuze ko zimwe mu mpamvu zikizitira abagore mu kubona akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo kuba ahenshi mu hacukurwa amabuye hagikoreshwa imbaraga kurusha gukoresha ubwenge n’imashini.

Ati "Ibigo by’ubucukuzi bishyire imbere ikoranabuhanga bive mu gucukura mu buryo bwa gakondo bikoreshe imashini, icyo gihe abagore n’abakobwa bazabona akazi kenshi kuko bazakora mu biro, bakoreshe imashini, bakore muri laboratwari no mu bindi bice bisaba ubwenge n’ubundi bumenyi."

Umwahoro Annuarithe umaze imyaka 14 akora mu bucukuzi avuga ko ibikizitira abagore mu kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo no kuba ibirombe bitagira amarerero y’abana babo.

Ati "Icyo nasaba Leta ni ugushishikariza abafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro kubaka amarerero kuko akenshi iyo umugore ukora mu birombe abyaye, abura uko akurikirana umwana we bikarangira wenda na ka kazi akaretse.”

“Amarerero abonetse byatuma imibare y’abagore bakora mu bucukuzi yiyongera kuko abantu basobanukirwa neza ko ari akazi nk’akandi wanakora warabyaye.”

Kabatesi Confiance Julliette uhagarariye Laboratwari zose za Trinity Metals uherutse guhabwa igihembo ku rwego rwa Afurika nk’umwe mu bahanze udushya mu bagore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko abashora imari mu bucukuzi bakibona abagore nk’abafite intege nke.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Sendika, Jean Marie Vianney Bwanakweri, yijeje abagore ko ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biri gushakirwa umuti.

Ati “Dufatanyije na UNICEF, NCDA n’ubuyobozi bw’abacukura amabuye y’agaciro turimo gushyiraho amarerero ahacukurwa amabuye. Kuri ubu amaze kugera hamwe na hamwe ariko urugendo ruracyakomeje. Umugore azajya abyara agende amare amezi atatu amuzane twabashakiye ababarerera abana ku buryo bazajya bakora bisanzuye.”

Abakozi bacukura amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda barenga ibihumbi 130, abagera kuri 11% ni igitsinagore. Ni mu gihe muri Trinity Metals habarizwamo abakozi 7700, abakozi b’abagore ni 18% barenga gato 1300.

Mere Ashimwe yavuze ko hakiri ibice bicukurwamo amabuye y’agaciro hifashishijwe imbaraga agasaba ko hakoreshwa imashini kugira ngo abagore benshi bahabone akazi
Kabatesi yavuze ko icyumba cy’umukobwa kigaragara hake mu hacukurwa amabuye y’agaciro
Abagore n’abakobwa babarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bishimira ko batagihezwa
Bwanakweri yavuze ko bari gufatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibangamiye abagore babarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .