00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo bo mu Rwanda 14% ni bo gusa bafasha mu mirimo yo mu rugo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 November 2024 saa 07:02
Yasuwe :

Ubushashakatsi bwakozwe na RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre), bugaragaza ko abagabo bo mu Rwanda nibura 14% mu babukoreweho ari bo bashobora gufasha abagore gukora imirimo yo mu rugo itinjiza amafaranga (unpaid care work).

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uburyo abagabo mu Rwanda bafasha mu birebana no kubahiriza ihame ry’uburinganire mu ngeri zinyuranye ndetse no mu birebana n’ibikorwa bya buri munsi by’umuryango.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire aho abantu bagitekereza ko umugabo adakwiye gufatanya n’umugore mu mirimo yo mu rugo kuko bamwe babyita kuganzwa, kurogwa n’ibindi nk’ibyo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidele, yagaragaje ko kuba abagore n’abagabo bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no mu mirimo yo mu rugo bigira uruhare rwiza mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ati “Uyu munsi twizihiza umunsi w’abagabo nubwo utaremerwa n’Umuryango w’Abibumbye ariko wizihizwa mu bihugu birenga 80 natwe twijihije uruhare rw’abagabo mu gusigasira uburinganire.”

Yakomeje ati “Kuri ubu abagabo twabonye ni 14% by’abagabo bashobora gukora imirimo itishyurwa nko kwita ku bana, ku basheshe akanguhe, ku mirimo yo mu rugo urumva ko tukiri hasi. Urugendo ruracyari rurerure, ariko na none abagabo iyo bahawe uburyo bakaganirizwa neza, bashobora guhinduka kandi bakanitabira iyo mirimo.”

Yagaragaje ko ibigituma ubwitabire bw’abagabo buba buke mu bikorwa byo gukora imirimo itinjiza amafaranga bishingira ku myumvire ya bamwe itarahinduka.

Ati “Hari ibyiza tumaze kugeraho mu guhindura abagabo nubwo hakiri imyumvire itari myiza muri bamwe ariko icyiza ni uko dufite ibyiringiro by’uko urubyiruko turimo gutoza ihame ry’uburinganire bari kuryumva neza kandi ejo ni heza.”

Yavuze ko iyo raporo isanzwe ikora mu bindi bihugu ikaba ari ubwa mbere yari ikozwe mu Rwanda ariko ko bifuza ko yazajya ikorwa buri mwaka igamije kugaragaza uko abagabo bahagaze ku bijyanye no kwita ku mirimo yo mu rugo.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RWAMREC, Umutoniwase Gisele, yagaragaje ko ihame ry’uburinganire rikwiye kumvwa neza n’impande zombi, abantu bakareka kumva ko gufashanya hagati y’umugore n’umugabo ari ugushyigikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Umubyeyi Marie Mediatrice, yashimangiye ko gukoresha abagabo mu mirimo itandukanye bishobora gufasha abagore kugira ubuzima bwiza.

Ati “Twumvise neza akamaro ko gushyira abagabo muri gahunda yo guteza imbere ihame ry’uburinganire by’umwihariko nk’ababyeyi b’abagabo bita ku bandi. Bituma abagore bagira imibereho myiza, abana n’umuryango muri rusange.”

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwakoze butanga imibare ishobora kwifashishwa asaba ko bwajya bukorwa mu bice binyuranye by’igihugu.

Abagabo bagera kuri 14% ni bo bakora mu mirimo itinjiza amafaranga (unpaid care work)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .