Uyu mwanzuro bawufatiye mu Nama idasanzwe yabahurije i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, yigaga ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko abagaba bakuru b’ingabo bazatanga umurongo w’uburyo imirwano n’ubushotoranyi bigomba guhagarara mu Burasirazuba bwa RDC, hanyuma bategure raporo bazashyikiriza inama y’abaminisitiri y’iyi miryango.
Banzuye ko mu minsi 30, abaminisitiri bahagarariye ibi bihugu bazahurira mu nama, baganire kuri raporo izaba yakozwe n’abagaba bakuru b’ingabo ku ihagarikwa ry’imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zihanganiye mu Burasirazuba bwa RDC.
Aba bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya Nairobi na Luanda nk’inzira zakemurirwamo amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, basaba Leta ya RDC kuganira n’impande zishyamiranye na yo, zirimo M23.
Basabye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana na Leta ya RDC, usenywa nk’uko u Rwanda, RDC na Angola babyemeranyijeho mu biganiro bya Luanda byabaye mu mwaka ushize, kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC basabye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa kugira ngo habeho ibikorwa by’ubutabazi, hakanategurwa ingamba zo gukaza umutekano w’Umujyi wa Goma n’inkengero zawo.
Kugira ngo imibereho y’abaturage idahungabana, basabye ko imihanda minini irimo Goma-Bunagana, Goma-Lubero n’inzira yo mu Kiyaga cya Kivu ihuza Goma na Bukavu bifungurwa.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo: Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia, Hakainde Hichilema wa Zambia.
Félix Tshisekedi wa RDC we yayitabiriye ku ikoranabuhanga rihuza amashusho. Yanohereje kandi Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, kugira ngo amuhagararire i Dar es Salaam.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!