Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ni umwe mu bitabiriye iyi nama yateguwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.
Ibiro by’ingabo z’u Rwanda (RDF) byasobanuye ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama izagezwa ku itsinda rihuriweho ry’abagaba bakuru bo muri EAC n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) ubwo rizahurira i Nairobi tariki ya 24 Gashyantare.
Ubwo abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango yombi bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, ni bo banzuye ko abagaba bakuru b’ingabo bazahura, bakaganira ku buryo imirwano izahagarara mu burasirazuba bwa RDC.
Byateganyijwe ko abagaba bakuru b’ingabo bo muri iyi miryango bazategura raporo y’uko iyi mirwano izahagarara, bakazashyikiriza ba Minisitiri b’ingabo bo muri iyi miryango, na bo bazayemeze.
Aba basirikare bahuye mu gihe imirwano ikomeje hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC ikomeje mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!