Iteka rya rya Minisitiri ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ryo ku wa 10 Nyakanga 2024 risobanura ko ahantu h’icyitegererezo (Prime area) ari ahagenwe nk’izingiro ry’ibikorwa by’ubukungu n’iterambere, bituma abashoramari n’abandi bantu bifuza kuhakorera ibikorwa byabo.
Itegeko kandi riteganya ko aho hantu hashyirwaho n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere gafite ubuzimagatozi.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma-Claudine, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubaka ibikorwa remezo nka Stade Amahoro na BK Arena agace kabikikije kagize ahantu h’icyitegererezo.
Yagize ati “Stade Amahoro izajya yakira ibikorwa bitandukanye, ahayikikije rero ndetse n’inzira ziva kuri Stade ujya Nyabugogo, ujya ku Kibuga cy’Indege n’ahandi hatandukanye hegereye imihanda minini minini ni ahantu umujyi wa Kigali ufata nk’icyitegererezo. Ni nayo mpamvu duteganya kuvugurura gare ya Nyabugogo nayo igashyirwa ku rundi rwego ruhwanye n’aho umujyi uri kwerekeza.”
Yagaragaje ko abakorera muri ako gace basabwa kujyanisha ibikorwa byabo n’urwego Mpuzamahanga kuko hazajya hifashishwa mu kwakira abagana igihugu.
Ati “Hari abantu bafite urwego rw’ubuzima runaka bamenyereye bitabira ibyo bikorwa twakira, uwo muntu naza mu Rwanda, hanyuma tukamuha serivisi yo ku rwego rwo hasi ntabwo azagenda atuvuga neza.”
Yongeyeho ati “Ni yo mpamvu kugira ngo bya bikorwa remezo mpuzamahanga bigire agaciro n’ahabikikije hagomba kugira k’agaciro. Kugira ngo bigerweho ni ibintu bikorwa buhoro buhoro. Hari ibyo Umujyi wa Kigali uzakora ariko hari n’ibyo abaturage nabo bazakora.”
Ntirenganya yasobanuye ko Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yo gusura abakorera muri ako gace kugira ngo buri wese yerekwe ibyo asabwa kuzuza, gukosora cyangwa guhindura.
Hari abo bizasaba kuvugurura inzu bakoreramo, kuzamura urwego rw’ubucuruzi buhakorerwa n’ibindi bijyanye no kuba mu marembo ya Stade Amahoro.
Biteganyijwe ko utazabasha kuzuza ibisabwa kuba yakorera mu marembo ya Stade Amahoro azimura ibikorwa bye akaba yajya gukorera ahandi hajyanye n’ubushobozi bwe.
Ibyo bibaye nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga z’umugore witwa Umulisa ufite restaurant hafi ya Stade Amahoro wavugaga ko arenganywa n’ubuyobozi kuko bwamufungiye ubucuruzi.
Ntirenganya asobanura ko Umulisa yafungiwe ubucuruzi kubera ko resitora ye itujuje ibyangombwa by’Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye isuku, kuko akorera mu nyubako itaragenewe kuba resitora, iciriritse cyane ugereranyije n’aho ibarizwa (mu marembo ya Sitade Amahoro), kandi itujuje ibyangombwa bisabwa resitora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!