Abafite gyms na pisine bishimiye gukomorerwa, bagaragaza impungenge

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bafite inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zizwi nka gyms n’aho kogera hazwi nka pisine, bishimiye ko ibikorwa byabo byasubukuwe ariko bagaragaza impungenge bitewe n’ihungabana ryabagezeho kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro no kogera muri pisine bisubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko amabwiriza arambuye ku buryo ibi bikorwa bizasubukurwa azatangwa n’inzego zibishinzwe.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Hilltop Hotel, Innocent Tuyishime, yavuze ko nk’abantu bafite gym na pisine, kuba bari bamaze igihe badakora byari igihombo.

Yagize ati “Gufungurirwa gym na pisine byadushimishije cyane bitewe n’uko ari zimwe muri serivisi dutanga mu rwego rwa siporo kandi zikaba zari zimaze igihe zifunze. Ingaruka zo ni nyinshi ariko mu rwego rw’ubukungu, abakozi kuba barabuze akazi ni igihombo kuko nk’urugero Pisine mu gihe cyose imaze ifunze yakorerwaga isuku hashyirwamo imiti isukura amazi.”

Tuyishime yavuze ko ubu bategereje inzego zibishinzwe kugira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza yo kurwanya Coronavirus.

Niyomwungeri François, umuyobozi w’inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Be Fit yabwiye IGIHE ko bishimiye gukomorerwa, dore ko ngo bari bamaze amezi atatu biteguye, ibyangombwa byose bihari.

Yagize ati “ Twari twiteguye, ibikoresho twarabiguze. Ubu dutegereje andi mabwiriza bazaduha. Ingamba twarazifashe ibikuta twarabitandukanyije bishoboka, twaraguye, twaguze ibikoresho za bote, iby’isuku n’ibindi.”

Icyakora, Niyomwungeri yavuze ko bagifite impungenge kuko bataramenya amabwiriza Minisiteri ya Siporo izabaha, ngo bamenye neza umubare w’abo bemerewe kwakira.

Yavuze ko kandi bafite igihombo cyo kuba bamaze amezi umunani badakora, nyamara barakomeje kwishyura inzu bakoreragamo ngo batazibatwara ku buryo bakeneye kudohorerwa ngo bagaruze.

Ati “Ntituzi umubare w’abantu tuzakira, ahantu umuntu yakiraga abantu 50, ubu bishoboka ko bazaba ari 20. Ese bazaba bahagije kugira ngo umuntu akomeze gukora? guhabwa uburenganzira ni kimwe, gukomeza ni ikindi kubera andi mabwiriza azashyirwaho.”

Yvan Munyengango, umuyobozi wa Cali Fitness Kigali yavuze ko bazamenya neza icyo gukora nihasohoka amabwiriza y’uburyo bazakora.

Yavuze ko bakomorewe uruganda rw’abakoresha siporo ngororamubiri rwugarijwe n’ibibazo, byatumye bamwe banafunga imiryango.

Yagize ati “Ni ibintu byiza kuko uruganda rwacu rwari rufite ibibazo byinshi . Ahantu gym ikorera nyirayo aba ashaka ko mwishyura, abagize Imana badohorewe amezi abiri ariko abandi twarishyuraga, hari abatarakomeje kwishyura kuko kudakorera amafaranga. Gutakaza ahantu yakoreraga bimeze nk’aho yafunze kandi hari n’abafunze.”

Kimwe n’ibindi bikorwa remezo by’imikino inyuranye, Gym zafunzwe guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yatangiye gukomorera siporo zitandukanye, ihereye ku zikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kurira imisozi (Hiking) n’imikino ngororamubiri.

Indi mikino yakomorewe guhera ku wa 13 Nyakanga, ni Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, Gymnastics (byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi).

Ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri byasubukuwe kuri uyu wa Gatanu
Pisine yo muri Hilltop yari imaze ameze umunani ifunze igiye gufungurwa
Muri Hilltop Hotel batangiye imyiteguro muri gym , betegereje amabwiriza ya Minisiteri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .