Abafaransa batatu bazengurutse u Rwanda ku igare baha icyubahiro mubyara wabo uhavuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Abavandimwe batatu bo mu gace ka Ploërmel mu Bufaransa, baherutse kuzenguruka u Rwanda bari ku magare mu guha icyubahiro no kwibuka mubyara wabo w’umunyarwanda wapfuye umwaka ushize.

Muri Gashyantare 2020 nibwo Benoît Klein, Paul-Henri Dislosquer na Jacques Coudray bahuriye Amsterdam mu Buholandi ngo batangire urugendo rwabo ku igare bibuka mubyara wabo Elie Coudray wapfuye umwaka ushize.

Elie Coudray yari umunyarwanda warezwe n’abafaransa, akaba umwuzukuru w’umusizi w’umufaransa Robert Coudray. Mu kumwibuka, babyara be bahisemo kuzenguruka u Rwanda ku magare, nubwo kunyonga igare atari wo mwuga basanzwe bakora.

Paul-Henri Dislosquer yavuze ko bahura bwa mbere ngo bitegure urwo rugendo, batekerezaga ko bazazenguruka ibirometero bitarenze 250, nkuko ikinyamakuru Actu.fr cyabitangaje.

Ubwo bari bageze mu Rwanda, byabaye ngombwa ko bahindura, bemeza ko bazazenguruka ahantu hangana n’ibirometero 600, gusa ngo baza kwisanga bazengurutse ibirometero bigera kuri 800.

Ku munsi wa mbere w’urugendo rwabo, bahagurutse mu mujyi wa Kigali mu rukerera ahagana saa kumi z’ijoro. Bakoze urugendo rw’ibirometero 124 mu gihe cy’amasaha atandatu. Bibuka ko babonye imisozi myiza ubwo bazengurukaga u Rwanda ku igare n’abaturage bafite ubwuzu aho bagiye banyura hose.

Nubwo umunsi wa mbere wabagendekeye neza, uwa kabiri wo wari ingorabahizi cyane cyane kuri Paul-Henri Dislosquer kuko yamerewe nabi mu nda biba ngombwa ko hitabazwa abaganga.

Ku munsi wa gatatu bagiye mu majyaruguru banyura mu bice by’amakoro ari nako bitegeye ibirunga n’ibidukikije bibitatse.

Ku munsi wa Gatanu nibwo basoje igikorwa cyabo cyo kuzenguruka u Rwanda , bananiwe ariko bishimiye ko bazengurutse igihugu mubyara wabo yakunze kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.

Jacques Coudray yavuze ko rwari urugendo rushimishije rwabafashije gukora siporo no kwitekerezaho byimbitse. Paul-Henri we yavuze ko yumva azongera gukora urugendo nk’urwo kuko rwamufashije cyane.

Baboneyeho umwanya kandi wo gusura umuryango wa Elie Coudray utuye mu cyaro. Abo bavandimwe bavuga ko icyabashimishije kurushaho ari uburyo basanze u Rwanda rufite isuku kandi utahasanga ibikoresho bya pulasitiki byangiza ibidukikije.

Bibuka ko ubwo bageraga ku kibuga cy’indege, ibikoresho bya pulasitiki byari bitwikirije amagare yabo n’ibindi bari bitwaje basabwe kubisiga aho.

Elie Coudray yapfuye tariki 5 Gicurasi 2019 afite imyaka 30, akaba yarazize impanuka. Yavukiye mu Rwanda, aza kurerwa n’umuryango wo mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bavuze ko bishimiye uko basanze u Rwanda rumeze ndetse bateganya kuzahagaruka
Aba bavandimwe bazengurutse u Rwanda ku igare baha icyubahiro mubyara wabo witabye Imana umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .