Batanze ibi bitekerezo bashingiye ku bisobanuro bahawe na Depite Ronny Jackson uherutse kugirira uruzinduko muri RDC, u Rwanda, u Burundi na Uganda; aho yahuye n’abakuru b’ibi bihugu, bamusobanurira amateka y’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Depite Jackson yasobanuye ko ari ngombwa ko u Rwanda rugaragaza ikibazo cya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC hafi y’umupaka, cyane ko imaze imyaka myinshi ifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Ati “U Rwanda rutewe impungenge na FDLR n’ikibazo cy’iterabwoba cyegereye umupaka. Bafite urwego rw’ubukerarugendo bagomba kurinda mu majyaruguru y’uburengerazuba. Ni ku mupaka, ahantu hari abaturage. Habaye hari mortiers na roketi, ubukerarugendo bwahagarara.”
Depite Joseph Mulala Nguramo yavuze ko raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza neza ko ingabo za RDC zikorana na FDLR mu rugamba zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ati “Rwose ni byo, RDC igomba kumva impungenge u Rwanda rufite. Urebye raporo za Loni zasohotse mu myaka ine ishize, zifite ibimenyetso bidashidikanywaho, hari ubufatanye hagati y’abofisiye bakuru ba FARDC na FDLR. Si ibyo mpimbye, biri muri raporo za Loni. Kubera iki Leta ya RDC ibyirengagiza?”
Depite Sasha Lezhnev yavuze ko abakorana na FDLR bakwiye kubiryozwa kugira ngo uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange bigire amahoro, asobanura ko ubutegetsi bwa Donald Trump buri muri uwo murongo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!