Gahunda yo kumweguza yatangijwe n’itsinda ry’abadepite bayobowe na Gerald Blacks Siranda uhagarariye Uganda muri EALA, rimushinja amakosa arimo gutuma iyi Nteko ikoreshwa n’abantu batayibamo.
Siranda na bagenzi be bavuga ko Ntakirutimana yambuye EALA ubwigenge bwayo, ayishyira mu bugenzuzi bw’izindi nzego z’uyu muryango zirimo inama y’abaminisitiri n’ubunyamabanga bwawo, afata ibyemezo byo guhindura gahunda yayo atabiganiriyeho n’abo bahuriye mu buyobozi.
Bamushinje kandi gukoresha imvugo zidakwiye mu gihe ayoboye imirimo y’iyi Nteko no kunanirwa kuyobora neza ibiganiro mpaka bikorwa n’abagize uru rwego.
Ntakirutimana yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi. Yatorewe iyi nshingano mu Ukuboza 2022, asimbura Umunyarwanda Martin Ngoga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!