Aba badepite bavuze ko Guverineri Cirimwami yashyizeho iyi misoro yitwaje ibihe bidasanzwe intara ya Kivu y’Amajyaruguru irimo kuva muri Gicurasi 2021.
Basobanuriye Perezida Tshisekedi kandi ko Guverineri Cirimwami yakoze ibindi byaha birimo iby’imari no gukoresha nabi ahahurira abantu benshi, bamusaba kumufatira ingamba.
Bagize bati “Mu gihe Kivu y’Amajyaruguru yazahajwe n’ingaruka z’amakimbirane yitwaje intwaro n’ibyaha bikorerwa mu mujyi, Guverineri Cirimwami ari gushyiraho indi misoro nta tegeko ashingiyeho. Ni kimwe mu bigize ibihe bidasanzwe, aho imisoro y’inyongera ikusanywa rimwe na rimwe mu buryo tubona budakwiye, ku rwitwazo rw’uko ari ngombwa.”
Nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 cyabitangaje, aba badepite basabye bagenzi babo kubinyungaho, bateguza ko bateganya gufata ingamba zagutse muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo abaturage basubizwe uburenganzira bwabo.
Guverineri Cirimwami aherutse gutangaza ko hari abantu bashaka kumuharabika, bagamije kugira ngo Kivu y’Amajyaruguru ikurwe mu bihe bidasanzwe. Icyakoze, ngo yiteguye kuva kuri iyi nshingano mu gihe Tshisekedi yabyemeza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!