00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bararambiwe: Icyatumye ibihe bidasanzwe bikubita igihwereye mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 October 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Hashize imyaka itatu n’amezi atanu Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashyize intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, aziha abayobozi bo ku rwego rwa gisirikare.

Muri Gicurasi 2021, Tshisekedi yasobanuye ko yashyizeho ibi bihe bidasanzwe kugira ngo umutekano umaze imyaka myinshi muri izi ntara ugarurwe n’aba basirikare bari bafite ipeti rya Lieutenant Général, Constant Ndima Kongba na Luboya Johnny N’Kashama.

Byari bisobanuye ko izi ntara zari zigiye kuberamo ibikorwa byihariye bya gisirikare bigamije kurandura bwangu imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano. Ibyo byarageragejwe ariko iki kibazo kizamba kurushaho.

Depite Gratien Iracan de Saint-Nicolas muri Nzeri yagaragaje ko umutekano wazambye cyane mu bihe bidasanzwe ugereranyije na mbere yaho.

Ati “Mu gihe ibihe bidasanzwe bizaba bigumishijweho, muzabona abapfa bakomeza kwiyongera, abenshi bahunga.”

Ba rusahuriramunduru barahagurutse

Depite Iracan uhagarariye Bunia muri Ituri, yatangaje ko ibihe bidasanzwe byafashije abajenerali bakorera muri izi ntara gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Ati “Hari amakimbirane hagati y’abofisiye mu gisirikare n’abaturage. Abaturage babashinja gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, gushaka amafaranga, aho kubarindira umutekano. Hahora urujya n’uruza rwinshi hagati y’abo bofisiye n’imitwe yitwaje intwaro.”

Depite Crispin Mbindule uhagarariye Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, yagaragaje ko ibihe bidasanzwe birimo uburiganya kuko amafaranga yoherezwa muri iyi ntara no muri Ituri kugira ngo azifashe kugarura umutekano, aribwa n’abayobozi i Kinshasa.

Yagize ati “Mfatiye urugero kuri miliyoni 33 z’amadolari byagenewe mu 2021, ariko nyuma y’iperereza twakoranye na komisiyo yari ishinzwe igisirikare n’umutekano, tugasanga muri zo, miliyoni enye gusa ari zo zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru, izindi ziburira hagati ya Kinshasa na Goma.”

Uyu mudepite yagaragaje ko ibihe bidasanzwe byakubise igihwereye bitewe n’uko aya mafaranga adakoreshwa nk’ubo biba byarateganyijwe, asaba ko hajya habaho ubugenzuzi bw’uburyo akoreshwa.

Abofisiye mu ngabo za RDC bashinjwa kwifatanya n'inyeshyamba mu bikorwa bitemewe birimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Havutse imitwe y’inyeshyamba irenga 110

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNCHR, rigaragaza ko kugeza mu mpera za 2020, abantu miliyoni 5,2 bari barataye ingo zabo muri RDC bitewe n’impamvu ziganjemo umutekano muke. Abenshi muri bo bari bo bari abo muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kivu y’Amajyepfo.

UNCHR yagize iti “Abantu miliyoni 15,6 bari bakeneye ubufasha kugeza mu mpera z’uyu mwaka, barimo miliyoni 5,2 bari barahungiye imbere mu gihugu, ni bo benshi muri Afurika, n’impunzi 490.243.”

Iri shami rya Loni ryasobanuye ko uyu mwaka warangiye muri RDC habarirwa “imitwe yitwaje intwaro hafi 150”, raporo yo mu 2024 igaragaza ko kugeza muri Mata y’uyu mwaka, iyi mitwe yageze kuri 266. Kugeza muri Kanama 2024, abari barataye ingo zabo barengaga miliyoni 6,9.

UNHCR yagaragaje ko ibihe bidasanzwe muri izi ntara zombi byateje ibibazo, aho kubikemura. Iti “Ibihe bidasanzwe n’ibindi byakomye mu nkokora ubwisanzure bw’abasivili, ubukungu, hamwe bibangamira ibikorwa by’ubutabazi n’ituze ry’igihe kirekire.”

Yakomeje iti “Mu gihe hari imitwe yitwaje intwaro igera kuri 266 ihari (252 yo mu gihugu na 14 yo mu mahanga), amakimbirane yitwaje intwaro agera kuri ane, kutubahirizwa kw’amategeko n’imiterere [mibi] y’inzego z’imiyoborere, hakwiye gufatwa ingamba zifatika hagamijwe guharurira inzira uburasirazuba bw’igihugu kugira ngo buzamukane imbaduko.”

Imitwe y'inyeshyamba ikorera muri RDC yageze kuri 266 muri Mata 2024

Ingabo za Leta zambuwe ibice byinshi zagenzuraga

Ubwo Tshisekedi yafataga icyemezo cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe, imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, NDC-R n’ihuriro rya Nyatura yari yarigabije ibice bikungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, isoresha abaturage binyuranyije n’amategeko, icuruza amakara n’ibiti bya Timber bikurwa muri Pariki ya Virunga, ihingisha n’amasambu y’abaturage.

Bimwe muri ibi bice byakomeje kugenzurwa n’iyi mitwe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yagiranye na Leta ya RDC mu 2022, yo kwifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 wari umaze amezi make wubuye imirwano.

Kubura imirwano kwa M23 byabaye ingaruka ikomeye yo kujarajara kwa Tshisekedi, wari waragiranye n’abarwanyi bayo amasezerano yo kubashyira mu nzego z’umutekano, ariko nyuma akaza kwisubira, abinyujije mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, bakuyeho itegeko ryemerera abarwanyaga Leta kujya muri izi nzego.

Abarwanyi ba M23 ubwo basubukuraga imirwano mu mpera za 2021, Tshisekedi yibwiraga ko azabatsinda.

Yaguze ibikoresho bihambaye bya gisirikare birimo indege zitagira abapilote za CH-4, agura indege z’intambara za Sukhoi-24 kugira ngo abatsinsura ariko yananiwe kubakura mu byimbo.

Mu myaka itatu M23 imaze irwana, yambuye ingabo za RDC ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, muri teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero, igarukira hafi y’umujyi wa Goma na Sake.

Depite Willy Mishiki uhagarariye Walikale mu Nteko yagaragaje ko ibihe bidasanzwe byagaragaje ko bidashobora gutuma ingabo za RDC zisubiza ibice bigenzurwa n’imitwe y’inyeshyamba, asaba ko bikurwaho, bigasimbuzwa izindi ngamba.

Uyu mudepite uhagarariye Kivu y’Amajyaruguru mu Nteko ya RDC, yagize ati “Icyo dusaba ni uko dutegwa amatwi. Ibihe bidasanzwe byagaragaje aho bigarukira. Nta gace karagarurwa kuva byashyirwaho. Birababaje ko iyo tugezwaho umushinga usaba kubigumishaho, abadepite tudahabwa umwanya wo kubiganiraho.”

Nubwo Tshisekedi yizera ko imbaraga z’igisirikare ari zo zakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, umuryango mpuzamahanga wo ushimangira ko ibiganiro bya politiki ari byo bishobora kukirandurana n’imizi yacyo.

Ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya RDC n’Abanye-Congo bafite aho bahurira n’amakimbirane yo muri iki gihugu ni byo bishingwaho agati cyane, kuko bigaragaza impamvu muzi z’iki kibazo n’uburyo zakemuka, bikunganirwa n’ibiganiro bya Luanda birebera hamwe mu buryo bwagutse uko akarere katekana.

Abantu barenga miliyoni 6,9 bataye ingo zabo kubera ibibazo birimo intambara muri RDC
Abadepite bahagarariye ibice byo mu burasirazuba bwa RDC basabye ko ibihe bidasanzwe bikurwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .