00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacunga umutekano ku bibuga biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 April 2025 saa 05:44
Yasuwe :

Nyuma y’uko abakozi b’ikigo gitanga ubwirinzi n’umutekano ku bibuga by’imikino n’ahandi habera ibitaramo mu Rwanda, Tiger Gate S, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeje kurwanya abayipfobya binyuze mu kazi bakora.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Mata 2025, kibanzirizwa no gushyira indabo ku mva ziri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali zishyinguwemo inzirakarengane z’Abatutsi bishwe mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abakozi ba Tiger Gate S bahise bakora urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, berekeza ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yavuze ko nk’ikigo gikoresha urubyiruko cyane, ari ingenzi gusura ingoro z’amateka kugira ngo rumenye rufate amasomo y’uko bubatse igihugu cyabo.

Ati “Twize byinshi bigiye kudufasha mu kazi ka buri munsi kandi byatweretse aho turi kuva n’aho turi kujya. Twabonye ibyo tugomba kurinda umunsi ku munsi kugira ngo dukomeze twubake iki gihugu bityo dutere ikirenge mu cya bagenzi bacu.”

Uwimana Jeanette ushinzwe abakozi muri Tiger Gate S yavuze ko nyuma yo kubona ibyo abagore bakoze ku rugamba rwo kubohora igihugu, bikwiriye gukangura abariho ubu bakumva ko bashoboye.

Ati “Abagore turashoboye kuko nabonye hari abagore bagiye ku rugamba bagatabara. Ndifuza ko abagore bose bakumva ko ari imbagaraga z’igihugu kuko niba hari aberekanye ko bashoboye bataranahabwa uburenganzira, ababuhawe twakora cyane tukageza kure igihugu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Tigers Gate S, Kabera Frank Romeo, avuga ko urugamba rusigaye ari urwo ku mbuga nkoranyambaga, dore ko rugoye cyane kuko utapfa gutahura umwanzi aho aherereye nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Intambara isanzwe twaravugaga ngo umwanzi ari hariya reka tujye kumurwanya, ariko ubu intambara iri mu kirere ntumenya ngo umuntu ari he. Tugiye gushishikariza urubyiruko duhereye ku rwo dukorana kutemera kurebera abantu bapfobya Jenoside.”

Kabera yongeyeho ko akazi bakora kaborohereza mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bakorera ahantu hahurira urubyiruko rwinshi, bityo baba intwaro yo kurwigisha no kurugaragariza ububi bw’abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakozi ba Tiger Gate S basobanuriwe amateka yo kubohora iguhugu uhereye igihe Umuryango wa RPF washingiwe, kugeza igihe batabariye Abatutsi bicwaga mu 1994.

Tiger Gate S, ni ikigo cyatangiye mu 2021, kikaba gifite abakozi barenga 1000 bakora mu buryo bwa nyakabyizi ndetse n’abandi 150 bahoraho.

Umuyobozi wa Tiger Gate S ashyira indabo ku hashyinguwe imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Tiger Gate S basobanuriwe amateka yo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda
Abakozi ba Tiger Gate S bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Tiger Gate S bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye ku Rwibutso rwa Kigali
Umuyobozi mukuru wa ‘Tigers Gate S’, Gatete Jean Claude, yavuze ko bagiye gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho binyuze mu kazi bakora
Abakozi ba Tiger Gate S biyemeje gukangurira urubyiruko kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga rugahangana n'abapfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .