FARDC yatangiye gukorana n’abacancuro mu 2022, ubwo yarushwaga imbaraga n’abarwanyi ba M23 mu ntambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2021.
Mu mujyi wa Goma hari abacancuro 20 bo mu mutwe wa Agemira wo muri Bulgaria, uyoborwa na Colonel wamaze imyaka 36 mu gisirikare cy’u Bufaransa.
Hari abandi bacancuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bari muri Kivu y’Amajyaruguru. Bo uretse kurinda Goma, banarinda umujyi wa Sake.
Uyu Colonel wahawe izina ‘Romuald’ yatangarije ikinyamakuru DW cy’Abadage ko abacancuro bakorana na FARDC bahembwa umushahara uri hagati y’ibihumbi 5$ n’ibihumbi 6$ ku kwezi.
Yasobanuye ko mu mezi make ashize, abacancuro bo muri RALF bavuye i Goma, basubira iwabo, nyuma y’aho Leta ya RDC itinze kubishyura umushahara wabo.
Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Goma baritotombye, bavuga ko “Ibintu byose byo muri Congo bigenda gake gake.”
Col Romuald yatangaje ko ikibazo cy’aba bacancuro cyaje gukemuka, ariko ntiyasobanuye niba abari barigumuye barasubiye mu kazi mu Burasirazuba bwa RDC.
Yasobanuye kandi ko Agemira na RALF bari barihaye intego yo gutsinda M23 bitarenze umwaka wa 2024, gusa ngo batengushywe na FARDC kuko ikinyabupfura cyayo n’ubumenyi bw’uruganda biri hasi.
Ntabwo abacancuro barinda umujyi wa Goma na Sake gusa kuko banaha FARDC inama z’uburyo yakwitwara ku rugamba, rimwe na rimwe bakayiherekeza mu mirwano bahanganyemo na M23.
Umushahara ukubye inshuro nyinshi uw’abasirikare ba FARDC bahembwa, amahoteli bacumbikirwamo n’amafunguro meza bahabwa bituma Abanye-Congo batabiyumvamo, bikanabangamira ubufatanye bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!