Aba- métis batandukanyijwe n’imiryango yabo muri Congo mu gihe cy’ubukoloni barasaba indishyi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane mu Bubiligi haratangira urubanza rw’abagore batanu b’aba-métis, bavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubukoloni, bagatandukanywa n’imiryango yabo babita ko ari ibizira.

Abarega ni Léa Tavares Mujinga, Noëlle Verbeeken, Simone Ngalula, Marie-José Loshi na Monique Bitu Bingi, bakuwe mu miryango yabo mu Ntara ya Kasai ubwo bari bafite imyaka iri hagati y’ibiri n’ine, nyuma y’uko ababyeyi babo babyaranye n’abagabo b’ababiligi.

Monique Bitu Bingi ufite imyaka 71 kuri ubu, yabwiye RFI ko yakuwe iwabo afite imyaka ine, nyuma y’uko abayobozi b’abakoloni bavuze ko abo bana bagomba kujyanwa ahantu hihariye bakarindirwa umutekano, nyamara ngo bwari uburyo bwo kubagirira nabi.

Yagize ati “Mama wanjye, ba mama wacu na ba marume bategetswe kunjyana kuri misiyoni ya Kiliziya Gatolika. Twagenze iminsi itatu , nyuma ikamyo y’umuyobozi muri ako karere itujyana Katende. Mpageze, nisanze mu kivunge cy’ahabereye ubukwe, sinongera kubona ababyeyi banjye, niriwe ndira.”

“Hari agakobwa kamwe kabaga mu kigo cy’ababikira kari gafite imyaka umunani, karaje kanjyana kuryama. Nakangutse ndi kumwe n’abandi bana b’abakobwa. Abakuru b’imyaka 8 kugeza kuri 11, nibo bitaga ku batoya. Nta myenda twagiraga, inzu twararagamo yari yegereye icyumba bashyiramo abapfuye.”

Bitu Bingi yakomeje avuga ko ubutegetsi bw’abakoloni bwabafataga nk’abana banduye, bavukiye mu byaha ari nayo mpamvu babajyanaga kuri misiyoni za Kiliziya Gatolika ngo bababatize.

Babaye muri icyo kigo kugeza ubwo Congo yabonaga ubwigenge mu 1960, hagakurikiraho imvururu zatumye Ababiligi basubira iwabo.

Abo bana ntabwo bigeze bajyana n’abo babiligi ahubwo basigiwe abapolisi babarinda, basigara babakorera ibya mfura mbi.

Bitu Bingi ati “Baradutwaye batujyana kuri misiyoni ya Saint-Antoine, baduha amakarita ariho amazina yacu n’igihe twavukiye badutegura ngo tuzajye mu Bubiligi. Twafashe ubwato ngo twambuke tugere ku kibuga cy’indege. Badusize aho, nta n’umwe twari tuzi.”

Bamaze iminsi aho bategereje ko indege iza kubatwara baraheba. Imodoka yaje kubafata ibajyana ahandi hantu hitwa Lusambo, hari amoko abiri ari mu ntambara.

Ati “Umuyobozi w’ako gace yohereje abapolisi batatu bo kuturinda. Umugoroba umwe, amakamyo atanu ya Loni yaje gufata ababiligi bari basigaye ariko twe baratwihorera. Buri mugoroba twari twarabaye nk’ibikinisho by’abapolisi baturindaga. Batujyaga hejuru bagakora ibyo bashaka.”

Ngo umuyobozi w’ako gace yaje kubavana aho, abajyana ahandi ngo kubashakira imiryango ibakira , babajyana ku bakecuru batari bishoboye kandi intambara yari igica ibintu muri ako gace.

Bitu Bingi avuga ko mama we yabaga yemerewe kuza kumureba inshuro imwe mu mwaka, nabwo ntarenze iminsi ibiri bari kumwe.

Ubwo intambara yarangiraga, ngo hari abihayimana baje kubashaka ngo babajyane mu ishuri.

Ntabwo asobanura neza ubuzima bakomeje kubaho kugeza bakuze, ariko yemeza ako butari bwiza na mba.

Yaje kugira amahirwe yo kujya mu Bubiligi yirwanyeho ubwo yari afiye imyaka 32, kuri ubu akaba afite abana batanu.

Avuga ko agezeyo yagerageje kwandikira inzego zitandukanye ngo zimufashe abana be bige ariko ziramwihorera.

Muri Mata 2019 nibwo Guverinoma y’u Bubiligi yasabye imbabazi ku bana b’imvange bavutse mu gihe cy’ubukoloni mu duce icyo gihugu cyakolonizaga turimo Congo, u Rwanda n’u Burundi, uburyo bakorewe ivangura, bakababazwa ku mutima no ku mubiri.

Monique Bitu Bingi yavuze ko ubwo yari agize imyaka 65 yabashije kubona papa we aho yimukiye muri Argentine ndetse ngo yasanze yarabyaye n’abandi bana.

Yavuze ko kuba Leta yarasabye imbabazi ntacyo bivuze, ati “Ese Leta yumva gusaba imbabazi gutyo gusa byahindura ubuzima twanyuzemo? Yumva byansubiza urukundo nabuze ubuzima bwanjye bwose? Igomba kwemera ibyo yadukoreye. Si amafaranga nshaka kuri iyi myaka 71, ariko Leta igomba kwemera akababaro yatumye tunyuramo.”

Abajyanye ikirego mu nkiko barasaba guhabwa impozamarira y’ibihumbi 50 by’amayero kuri buri umwe, (miliyoni zisaga 56Frw).

Ikindi basaba ni ugushyiraho itegeko ryemeza ko hari ibyaha u Bubiligi bwakoze mu gihe cy’ubukoloni, hagashyirwaho n’ikigega cy’impozamarira ku bana b’imvange bagizweho ingaruka n’ubukoloni bw’ababiligi.

Ukurikije itegeko rya gikoloni ryashyizweho mu 1952, abana bavutse ku birabura n’ababiligi iyo bashyirwaga mu bigo ntibitwaga imfubyi cyangwa ababuranye n’imiryango yabo, ahubwo bahabwaga ibigo by’abihaye Imana ngo bibiteho.

Ngo babashyiraga ahantu habo hihariye kugira ngo bakomeze kubacungira hafi hato batazahindukira bakagira ibyo basaba ababiligi nk’ubutegetsi n’ibindi.

Hari abana bavutse ku birabura n’ababiligi b’abakoloni, bari hagati ya 16 000 na 20 000 basigaye mu bihugu u Bubiligi bwakolonije.

Bamwe mu bana b'imvange barererwaga mu kigo cy'ababikira cya Katende muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .