00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 21 bagannye amavuriro: Ishusho y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda mu myaka itanu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 June 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge iratangaza ko Abanyarwanda bangana na 21,306 ari bo bivurije mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu myaka itanu ishize.

Iyi mibare ishingira ku bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2023, aho bwakorewe mu turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rulindo na Rusizi.

Mu cyiciro cya mbere kigizwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu benshi babasanze mu ngo aho batuye, icy’abakurikiranwa mu nzego z’ubushinjacyaha, icy’abajyanwa mu bigo ngororamuco kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’icy’abivuza mu mavuriro n’ibigo nderabuzima.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere turindwi mu rubyiruko bugaragaza ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 13 na 24, abagera kuri 56,5% bakoresheje inzoga nibura rimwe mu buzima bwabo. Naho 15,4% bakanywa inzoga nyinshi mu gihe gito.

Byagaragaye kandi ko 5,3% b’urubyiruko bari barakoresheje urumogi mu minsi mirongo itatu yabanjirije ubushakashatsi. Ibi byamenyekanye hagendewe ku bipimo byo mu nkari byafashwe ku bakozweho ubushakashatsi.

Mu bindi biyobyabwenge bikoreshwa mu rubyiruko ku kigero cyo hejuru harimo harimo Mugo ‘Heroin’, 0,2, Lisansi, Kole, ‘Chief Waragi’, ‘Suzie Waragi’, ‘Cocaine’, Muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.

Kuva mu 2020 kugeza mu 2023, Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge igaragaza ko muri iyi myaka ine kuva mu mwaka wa 2020, abakurikiranweho icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari 4890, mu 2021 baba 4428, mu 2022 baratumbagira bagera ku 5291 mu gihe umwaka ushize wa 2023 bari 4530.

Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge igaragaza ko imibare y’abajyanywe mu bigo Ngororamuco kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuva mu 2019 kugera 2023 ari 6460. Ikigo cya Iwawa kimaze kwakira benshi bangana 4176, icya Nyamagabe cyakiriye 2171 mu gihe icya Gitagata cyakiriye 113.

Mu myaka itanu ishize, abivurije mu mavuriro kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge bangana na 21.306, ku mpuzandengo y’abantu 4261 buri mwaka.

Mu 2019 abivuje ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bitaro no mu bigo nderabuzima bari 2849, mu 2020 imibare yamanutseho gato igera ku 2478, mu 2021 irazamuka cyane igera ku 5941, mu 2022 abivuje bari 5708 mu gihe mu 2023 abivuje bari 4330.

Visi Perezida wa Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Ntukanyagwe Valence, yakebuye abanywa ibiyobyabwenge bitwaje ko bafite ibibazo, avuga ko atari byo bikemura cya kibazo ahubwo ko ari ukwiyica kurushaho.

Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakamenya ibyo barimo umunsi ku munsi ngo kuko kubatererana bitwaje akazi aribyo biri gutuma bishora mu biyobyabwenge.

Urubyiruko rurenga ibihumbi 21 rwagannye amavuriro kubera gukoresha ibiyobyabwenge
Urubyiruko rufite hagati y’imyaka 13-24 runywa inzoga nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .