Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2025, mu rugo rw’Impinganzima ya Huye iherereye mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, aho abanyamuryango ba Unity Club bagejeje kuri abo babyeyi b’ Intwaza ubutumwa bw’ihumure, banabashimira ko bagize ubutwari bwo kubaho bakaganza urupfu n’ishavu.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusoma amazina y’abari bagize imiryango ya buri Ntwaza ituye mu Mpinganzima ya Huye, nubwo harimo abibagiwe amazina yabo kubera ihungabana.
Intwaza Karwera Anastasie warokokeye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, yatanze ubuhamya avuga akaga yahuye na ko muri Jenoside kugeza ubwo ateshejwe agaciro na muramu we wamurutishije ihene.
Intwaza Karwera yakomeje avuga ko nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwo muri Kiriziya ya Musebeya, atiyumvishaga ko hari undi mututsi warokotse mu gihugu, ndetse bituma ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Muri Jenoside nta mututsi wari ukigenda hakibona, ubuzima bwari bwazimye maze Inkotanyi ziraseruka twongera kubaho. Ubu twarateteshejwe, turishimye.”
Intwaza zishimira cyane Perezida Kagame ukomeza kuziha inkunga zibafasha kubaho neza, zikanashimira Unity Club Intwararumuri yazubakiye urugo rw’Impinganzima.
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Kayumba Uwera Marie Alice, yagaragaje ko kwibuka byerekana ubutwari Intwaza zagize zikongera kubaho.
Intwararumuri Amb. Christine Nkurikiyinka, yibukije Intwaza ko Unity Club Intwararumuri yumva neza umubabaro zagize kandi bazihoza ku mutima.
Ati "Umubabaro wanyu turawumva, mwabuze abana, mubura inshuti. Mwarwanye n’ubuzima muratsinda, none ubu n’urubyiruko ruri kubigiraho. Intwararumuri twaje kubabwira ko mutari mwenyine. Abayobozi b’Igihugu cyacu barabumva, babateze amatwi kandi babafite ku mutima."
Unity Club Intwararumuri yifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, AVEGA, Ibuka, Inzego z’Umutekano ndetse na Corps Africa Rwanda.
Corps Africa Rwanda ku bufatanye na Unity Club Intwararumuri izakomeza gutera inkunga uru rugo rw’Impinganzima ya Huye. Mu by’ibanze byo kwitabwaho ni ugushaka ibikoresho byo mu Mpinganzima no kuguma kuba hafi aba babyeyi.
Urugo rw’Impinganzima rwa Huye, rutuyemo ababyeyi 107 barimo abakecuru 99 n’abasaza umunani baturutse hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!