00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unity Club Intwararumuri n’Intwaza bibutse imiryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 April 2025 saa 05:23
Yasuwe :

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bifatanyije n’Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye, mu gikorwa cyo kwibuka abagera kuri 662 bo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2025, mu rugo rw’Impinganzima ya Huye iherereye mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye, aho abanyamuryango ba Unity Club bagejeje kuri abo babyeyi b’ Intwaza ubutumwa bw’ihumure, banabashimira ko bagize ubutwari bwo kubaho bakaganza urupfu n’ishavu.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusoma amazina y’abari bagize imiryango ya buri Ntwaza ituye mu Mpinganzima ya Huye, nubwo harimo abibagiwe amazina yabo kubera ihungabana.

Intwaza Karwera Anastasie warokokeye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, yatanze ubuhamya avuga akaga yahuye na ko muri Jenoside kugeza ubwo ateshejwe agaciro na muramu we wamurutishije ihene.

Intwaza Karwera yakomeje avuga ko nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwo muri Kiriziya ya Musebeya, atiyumvishaga ko hari undi mututsi warokotse mu gihugu, ndetse bituma ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Muri Jenoside nta mututsi wari ukigenda hakibona, ubuzima bwari bwazimye maze Inkotanyi ziraseruka twongera kubaho. Ubu twarateteshejwe, turishimye.”

Intwaza zishimira cyane Perezida Kagame ukomeza kuziha inkunga zibafasha kubaho neza, zikanashimira Unity Club Intwararumuri yazubakiye urugo rw’Impinganzima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Kayumba Uwera Marie Alice, yagaragaje ko kwibuka byerekana ubutwari Intwaza zagize zikongera kubaho.

Intwararumuri Amb. Christine Nkurikiyinka, yibukije Intwaza ko Unity Club Intwararumuri yumva neza umubabaro zagize kandi bazihoza ku mutima.

Ati "Umubabaro wanyu turawumva, mwabuze abana, mubura inshuti. Mwarwanye n’ubuzima muratsinda, none ubu n’urubyiruko ruri kubigiraho. Intwararumuri twaje kubabwira ko mutari mwenyine. Abayobozi b’Igihugu cyacu barabumva, babateze amatwi kandi babafite ku mutima."

Unity Club Intwararumuri yifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, AVEGA, Ibuka, Inzego z’Umutekano ndetse na Corps Africa Rwanda.

Corps Africa Rwanda ku bufatanye na Unity Club Intwararumuri izakomeza gutera inkunga uru rugo rw’Impinganzima ya Huye. Mu by’ibanze byo kwitabwaho ni ugushaka ibikoresho byo mu Mpinganzima no kuguma kuba hafi aba babyeyi.

Urugo rw’Impinganzima rwa Huye, rutuyemo ababyeyi 107 barimo abakecuru 99 n’abasaza umunani baturutse hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo.

Abagera kuri 662 bo mu miryango y'intwaza batuwe indabo nk'ikimenyetso cy'urukundo
Byari agahinda ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside
Hibutswe abagera kuri 662 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y'Intwaza 107 zituye i Huye
Imvura yaguye ntiyakomye mu nkokora umuhango wo kwibuka abo mu miryango y'Intwaza
Intwarararumuri Amb. Nkurikiyinka Christine, yifatanya n'abo mu Ntwaza kwibuka banatura indabo ababo bishwe
Intwararumuri Amb. Nkurikiyinka Christine, na we afatanya n'Intwaza gucana urumuri rw'icyizere
Intwarararumuri Amb. Nkurikiyinka Christine, yavuze ko Unity Club yumva neza umubabaro w'intwaza wo kubura ababo bose muri Jenoside
Intwararumuri, Makuza Bernard, afatanya n'Intwaza gucana urumuri rw'icyizere
Intwararumuri Eng. Uwase Patricie mu gikorwa cyo kwibuka abagize imiryango y'Intwaza bishwe mu 1994
Intwararumuri, Makuza Bernard, na we ari mu batuye indabo abishwe muri Jenoside bo mu miryango y'Intwaza z'i Huye
Intwaza Karwera Anastasie, yatanze ubuhamya bw'inzira ikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
NUbwo Intwaza zahuye n'akaga muri Jenoside, zakomeje gutwaza no guhamya ko barokotse bakongera guhobera ubuzima
Intwaza zishimira igihugu cyakomeje kuziba hafi nyuma yo kurokoka Jenoside
Perezida wa AVEGA Agahozo, Kayitesi Immaculée, yashimye Unity Club Intwararumuri na Leta y'u Rwanda byita ku buzima bw'abapfakazi ba Jenoside n'izi Ntwaza zirimo
Inzego z'umutekano na zo zifatanije n'Intwaza kwibuka
Intwararumuri zifatanyije n'Intwaza kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate afatanya na Kayumba Uwera Marie Alice wo muri MINUBUMWE gucana urumuri rw'icyizere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Uwacu Julienne, acana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi muri MINUBUMWE, Kayumba Uwera Marie Alice, yagaragaje ko kwifatanya n’Intwaza kwibuka ari ukongera gushimangira ubutwari bagize bwo gukomeza kubaho
Rumanyika Patrick wari uhagarariye ubuyobozi bwa Corps Africa, yavuze ko bazakomeza ubufatanye na Unity Club Intwararumuri mu kuba hafi Intwaza
Umuyobozi muri MINUBUMWE, Kayumba Uwera Marie Alice, yifatanya n’Intwaza gucana urumuri rw'icyizere
Umwe mu Ntwaza acanirwa urumuri rw'icyizere
Umwe mu Ntwaza ziba mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye, yibuka abe akanabatura ururabo
Umuyobozi w'Agateganyo wa CHUB, Dr. Ngarambe Christin, mu gikorwa cyo kwibuka abo mu miryango y'Intwaza i Huye
Unity Club Intwararumuri ni yo yubatse urugo rw'Impinganzima rwa Huye n'izindi zo mu tundi turere
Urutonde rw'abibutswe bishwe muri Jenoside bakomoka mu miryango y'Intwaza zo mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .