00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta wishwe n’impanuka ku Bunani no mu ijoro ryabwo- Polisi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 January 2025 saa 09:34
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko nta muntu wishwe n’impanuka mu ijoro rya tariki ya 31 Ukuboza 2024 rishyira uwa 1 Mutarama 2025 ndetse no ku Bunani nyirizina.

Mu kiganiro na RBA, ACP Rutikanga yasobanuye ko ibi bitandukanye no mu ijoro rya Noheli no kuri Noheli nyirizina, kuko ho habaye impanuka zapfiriyemo abantu babiri.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza cyane kuko nko mu ijoro rya Noheli na Noheli ubwayo habaye impanuka ebyiri gusa."

ACP Rutikanga yasobanuye ko iyo havuzwe impanuka, haba havugwa izikomerekeramo abantu cyangwa se bakabura ubuzima ndetse n’izangiza ibikorwaremezo.

Ati “Ntabwo navuga impanuka, aho imodoka zikozanyaho, bagapima, bakagenda. Ntabwo navuga impanuka y’umumotari wenda ukomye imodoka, akagwa, akabyuka, akagenda. Ndavuga za zindi zangiza ibinyabiziga, zangiza ibikorwaremezo, hagakomerekeramo abantu, ndetse abantu bakaburiramo ubuzima.”

Impanuka ikomeye yabaye ku Bunani ni iyabereye mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye, yakomerekeyemo bikabije abantu batanu, abandi 10 bakomereka byoroheje, ubwo imodoka ya Coaster yagonganaga na Pickup.

Kuva tariki ya 23 Ukuboza 2024 kugeza ku ya 1 Mutarama 2025, habaye impanuka zikomeye 14. ACP Rutikanga yasobanuye ko mu gihugu hose harimo 16 “bakomerekeyemo na bake baburiyemo ubuzima.”

ACP Rutikanga yatangaje ko mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani no mu majoro yayibanjirije habaye impanuka zapfiriyemo abantu babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .