Visit Rwanda i Paris, ICASA i Kigali, …Ishusho y’icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Iminsi irindwi yo kuva ku wa 2 Ukuboza kugeza ku wa 8 Ukuboza 2019, yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu.

Iki cyumweru cyabereyemo Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika, ICASA, yahurije abasaga 8000 muri Kigali hagati ya tariki 2-7 Ukuboza 2019.

Gisojwe kandi Abanyarwanda bishimira inkuru nziza ko Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain, yatangiye kwambara imyambaro yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu.

Aya ni amwe mu mafoto y’ingenzi yafashwe na ba gafotozi ba IGIHE mu bice bitandukanye by’igihugu agaragaza amakuru yihariye yagarutsweho.

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika izwi nka ICASA. Aha yari yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ku wa 2 Ukuboza 2019
Abanyarwanda bakuye imidali umunani mu mikino y'Isi y'abafite ubumuga bwo mu mutwe yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu muri Werurwe. Bashimiwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, mu muhango wabereye muri Hotel des Mille Collines ku wa 5 Ukuboza 2019
Mu Rwanda hatangijwe imurika ry’amateka y’Abanyarwanda mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose. Mu gihe cy'ubukoloni, benshi mu Banyafurika bajyanywe kurwana ku ruhande rw'ababakolonizaga, benshi barahatikirira. Iri murika ryatangijwe ku wa 4 Ukuboza 2019
Ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2019 Polisi y’igihugu yakoranye ingendo zigana hirya no hino mu Ntara n’abagenzi ibasobanurira gahunda ya Gerayo Amahoro. IP Jean Marie Habarurema aha yaganiraga n'abagenzi bavaga i Kigali berekeza i Gakenke
Abadamu b'abakuru b'ibihugu bahuriye mu Muryango uhuza abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije Iterambere, OAFLAD, bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro byabereye mu Nama Mpuzamahanga ya 20 kuri Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ICASA yafunguwe ku wa 2 Ukuboza 2019
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimiye abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Ukuboza 2019
Ku wa 6 Ukuboza 2019, Prof Sam Rugege yashyikirije intebe Dr Nteziryayo Faustin wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yamazeho imyaka umunani
Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé ukinira Benediction Excel Energy, yegukanye agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup kakinwe ku wa 7 Ukuboza 2019 aho abakinnyi bahagurukiye Kimironko berekeza i Rwamagana, bakagaruka Kimironko. Uyu mukinnyi yishimiye intsinzi abyinira ku igare, akajyana amaboko mu ruhande rumwe, akayagurura mu rundi
Les Amis Sportifs iterwa inkunga na Cogebanque yabaye ikipe ya mbere mu ngimbi muri Rwanda Cycling Cup 2019
Umunya-Ghana uzwi nka Tchabalala, yakubitiwe mu rwambariro rwa Gicumbi FC akekwaho amarozi mu mukino wayihuje na APR FC ku wa 3 Ukuboza 2019, wabereye ku Mumena
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bapfakurera Robert ashyikiriza igihembo Rugwizangoga uyobora Volkswagen mu Rwanda. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Uruganda rwa Volkswagen rwahembwe nk’ikigo cyahize ibindi mu Imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda
Perezida Kagame yitegereza urukweto rwakozwe na Uzuri K&Y [ya Kagirimpundu Kevine]. Ifoto yafashwe ku wa 7 Ukuboza 2019 ubwo yari mu kiganiro cyakoranyije abasaga 600 muri Serena Hotel haganirwa ku kwihangira imirimo cyiswe Youth Entrepreneurship Town Hall
Hillsong London yasigiye ibyishimo ibihumbi by’abitabiriye igitaramo gikomeye yakoreye mu Rwanda muri Kigali Arena ku wa 6 Ukuboza 2019
Uwase Aisha witabiriye Miss Rwanda na Miss Supranational ari mu banyamideli biyerekanye mu birori bya Rwanda Modesty Fashion Show byabaye ku nshuro ya Kane muri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu ku wa 7 Ukuboza 2019
Abaturage bakura amabuye mu muhanda uri mu gace ka Gishyita mu Karere ka Karongi, wibasiwe n'inkangu ku wa 7 Ukuboza 2019
Ku mukino wa Shampiyona wahuje Paris Saint Germain na Nantes ku wa Gatatu, Visit Rwanda yamamazwaga muri Stade Parc des Princes
Abakinnyi ba APR FC bifurije Isabukuru y'amavuko umutoza Adil Erradi ukomoka muri Maroc bamumenaho amazi. Hari nyuma y'umukino Ikipe y'Ingabo atoza yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-2 ku wa 7 Ukuboza 2019
Umukino wakiniwe mu mvura yaguye mu Mujyi wa Kigali
Perezida Kagame yashimye intambwe urUmukuru w’Igihugu yakiriye indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin; Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa M. Thérèse; Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable; Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens. Uyu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 6 Ukuboza 2019wego rw'ubucamanza rumaze gutera nubwo hakiri intambwe ndende

Amafoto ya IGIHE yifashishijwe yafashwe na Muhizi Serge, Umurerwa Delphin, Himbaza Pacifique na Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza