Ku munsi wa mbere w’uyu Mwiherero wa 15 w’abayobozi, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana bashaka umuti w’ibibazo bihari kuko bigaragara ko bizwi ariko ntibikemurwe, ku buryo usanga bigarukwaho buri mwaka.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, we yatanze raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro 26 y’umwiherero uheruka, aho yagabanyijwe mu bikorwa 62 by’ingenzi.
Yagize ati “Ku igenzura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa, ibikorwa 51 bingana na 82% byakozwe ku kigero gishimishije hagati y’amanota 75%-100%; ibikorwa icyenda bingana na 15% byakozwe hagati y’amanota 50%-74%; ibikorwa bibiri bingana na 3% byakozwe ku kigero kiri hasi y’amanota 50%.”
Muri uyu mwiherero watangiye ku wa 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018, hazaganirwa aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.
Abayobozi baramukiye mu myitozo ngororamubiri



























Perezida Kagame ni we wafunguye uyu mwiherero wa 15 w’abayobozi






























Abayobozi bahuriye mu biganiro byo mu matsinda









Habayeho ibiganiro bitandukanye byitabiriwe n’abayobozi batandukanye







Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO