Uko byifashe mu masoko yo muri Kigali nyuma y’uko abiri afunzwe (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Kanama 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Hagiye gushira hafi icyumweru n’igice Umujyi wa Kigali ufashe icyemezo cyo gufunga isoko rya Nyabugogo rizwi nko kwa Mutangana n’irya Nyarugenge kubera ubwandu bwa Coronavirus bwahagaragaye. Ni ibintu bisa n’ibyatanze isomo ku buyobozi bw’andi masoko ndetse birayakebura yongera gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Gufunga aya masoko ya Nyabugogo n’irya Nyarugenge ni icyemezo cyaje nyuma y’uko umubare w’abandura Coronavirus ukomeje kwiyongera kandi ukaba wari wiganje muri aya masoko.

Ubwo aya masoko yafungwaga ku wa 16 Kanama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Ati “Kubera n’imiterere y’akazi ko mu isoko, ukuntu abantu baba baganira, abacuruza n’abagura, ugasanga abantu bicaye bateye intebe bari kuganira umwe ku wundi, nk’aho nta kibazo na gito gihari cy’uburwayi bwa COVID-19, begeranye umuntu umwe ku wundi, bavuga, nta kibazo bafite nk’aho COVID-19 itariho.”

Yatangaje ko kuva mu kwezi gushize, byatangiye kugaragara ko mu masoko harimo ikibazo ku bakarani bafasha abacuruzi n’abakiliya, baraburirwa ariko ntibakomeza kubahiriza amabwiriza.

Mu rwego rwo kureba uko andi masoko ashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Icyorezo cya Covid-19, IGIHE yatembereye mu Isoko rya Kicukiro n’irya Kimironko kuri iki cyumweru.

Iyo ugeze muri aya masoko ubona ko impanuro za Minisitiri w’Ubuzima n’igikorwa cyo gufunga iryo kwa Mutanganga n’irya Kimironko bisa n’aho byongeye kwibutsa ubuyobozi bw’andi masoko ko akwiye kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Mbere y’uko umuntu yinjira muri aya masoko, ubu abanza gukaraba kandi akanapimwa n’umuriro. Iyo umuntu yinjiye mu isoko, yinjira wenyine, ku buryo nageramo imbere ataza kwisanga yabyiganye n’abandi. Hashyizweho uburyo bufasha abajya muri aya masoko kwinjira umwe ku wundi, ibintu bibarinda umuvundo.

Ni nako bigenda aho abahwituzi baba bazenguruka bareba abantu bose barimo ko bubahiriza amabwiriza, abayarenzeho bakibutswa uko bakwiriye kwitwara bityo bityo.

Mbere yo kwinjira mu Isoko rya Kimironko hari ahantu habugenewe ho gukarabira
Abajya kwinjira mu isoko rya Kimironko bose bari kubanza gukaraba intoki
Hashyizweho abakozi babanza gupima umuriro ugiye kwinjira mu isoko
Abinjira mu isoko basabwa kubikora bahanye intera
Abahaha basabwa kubikora basiga intera hagati yabo
Ku masoko hashyizwe ubutumwa bwibutsa abantu ko bwakwiye kwirinda Covid-19
Nubwo ubwirinzi bwakajijwe, ibiciruzwa byo byakomeje kuboneka ku buryo ntawifuza ikintu ngo akibure
Imbuto ziracyaboneka nk'uko byari bimeze mbere ya Covid-19
Abacuruzi mu byo bakora byose bagomba kuba bambaye agapfukamunwa
Ahacururizwa imboga mu isoko rya Kicukiro ni uku hameze
Mbere yo kwinjira mu Isoko rya Kicukiro ubanza kunyura ku byapa byibutsa abantu ko bagomba gukaraba intoki
Mu isiko rya Kicukiro abantu baba ari mbarwa
Imirimo y'ubucuruzi yarakomeje ariko ikorwa hirindwa Covid-19
Ntushobora kwinjira utabanje gukaraba intoki
Mu masoko hashyizwe abantu bagenzura ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .