00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa Inshuti Art Gallery Kigali, inzu ifasha abanyabugeni kumurika ibikorwa byabo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Abakunda kwihera amaso ibihangano bitandukanye bishushanyije baba bakeneye ahantu basura bakihera ijisho ibyakozwe n’abanyempano batandukanye bo mu Rwanda ndetse abifite bakaba bakuramo ibyo bashimye bakabigura.

N’ubwo ubugeni nk’ubu butaratera imbere cyane mu Rwanda ni kimwe mu bintu biri kugenda bigira benshi babikora nk’akazi ka buri munsi kandi akaba aribyo bakuramo amaramuko n’ibindi nkenerwa byose byo mu buzima.

Inshuti Art Gallery Kigali ni hamwe mu hantu buri wese ushaka kubona ibishushanyo bitandukanye ashobora kujya akanezeza amaso ye yanabishobora akihahira igishushanyo yashimye.

Haba ibishushanyo byinshi bitewe n’uko umuntu yifite akaba yakigura akakijyana iwe mu rugo.

Inshuti Art Gallery Kigali iherereye ku Kacyiru, ni ikigo cyatangijwe na Sam Kambali afatanyije na Tutu Emmanuel muri Mata uyu mwaka.

Kambali yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo gukora iyi ‘art gallery’ kuko bashakaga kugira umusanzu batanga mu bugeni, ikindi buri umwe akaba yari asanzwe ari umuhanzi.

Ati “Nari maze imyaka icyenda mu buhanzi nk’ubu. Muri Mata uyu mwaka mpura n’inshuti yanjye duhitamo gutangiza iyi ‘art gallery’ dushaka gutanga umusanzu mu bugeni. Hari abahanzi benshi mu Rwanda bashobora kuba bagira ikibazo cyo kuba bakerekana ibihangano byabo; rero twatekereje kuba twabafasha. Ikindi nabikoze kuko mbikunda nashakaga kubikorana n’inshuti. Izina ‘Inshuti’ ryaje dushaka kubwira abantu gukundana binyuze mu buhanzi.”

Yakomeje avuga ko intego yabo ya mbere ari ugufasha ubuhanzi cyane ubwo gushushanya no kubuteza imbere, ababukora bakaba babasha kwitunga, bukababyarira umusaruro ufatika.

Ati “Dushaka guteza imbere ubuhanzi ndetse n’abahanzi mu gihugu twerekana impano z’aba bahanzi tukanabafasha kuzikoresha kugira ngo babone uko bibeshaho. Turi hano ku muryango Nyarwanda ndetse dushaka kuzana impinduka mu ruganda rw’ubuhanzi. Ubugeni bwacu hari icyo bufasha abantu kuko bwo burivugira.”

Inshuti Art Gallery Kigali yatangijwe mu rwego rwo guteza imbere umuryango Nyarwanda binyuze mu buhanzi. Ba nyirayo babikora bifashishije amahugurwa bategura ahabwa abantu bose, amamurikabikorwa n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’ubugeni, umuntu wageze muri Inshuti Art Gallery Kigali ntabwo yicwa n’inyota kuko haba hari ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye, ibiribwa, Coffee shop ndetse banacuruza imyenda.

Ibishushanyo birimo binogeye ijisho
Iyi gallery irimo ibishushanyo bitandukanye
Muri iyi nzu hamurikirwamo ibihangano bitandukanye
Uwasuye ibi bihangano akagira ibyo ashima ashobora kubigura, akabijyana iwe mu rugo
Inshuti Art Gallery Kigali iherereye ku Kacyiru
Byinshi mu bihangano birimo bigaragaza umuco w'u Rwanda
Inshuti Art Gallery Kigali yatangijwe mu rwego rwo guteza imbere umuryango Nyarwanda binyuze mu buhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .