Prince Kid yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 11 Gicurasi 2022. Yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.
Uyu musore agaragaye bwa mbere yambaye ipingu, aregwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Kuri uwo munsi kandi kuri urwo rukiko, hatangiye kuburanishirizwa urubanza rwa Micomyiza Jean Paul "Mico" ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Na we yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Micomyiza akekwaho ibyaha byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gutera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomtuntu.
Indi nkuru yaranze icyumweru ni iyirekurwa rya Bagirishya Jean de Dieu. Uyu yarekuwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyaha yari akurikiranyweho gifitanye isano n’isanganya yabaye ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Ku wa 14 Gicurasi 2022, ni bwo yongeye kubona izuba ryo hanze. Kuri uwo munsi yakiriwe na Bayingana David bakorana kuri radio bashinze, B &B FM.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!