00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Burundi yagaragaye yikoreye umusaraba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 April 2022 saa 04:10
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye umusaraba ubwo yari kumwe n’umuryango we hamwe n’abandi Bakirisitu Gatolika ku munsi wa gatanu mutagatifu, bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu.

Ku wa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakirisitu gatolika bibuka ububabare bwa Yezu. Ubanziriza izuka rya Kirisitu ryizihizwa kuri Pasika.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, agaragaza Perezida Ndayishimiye yikoreye umusaraba, ari kugenda mu muhanda mu mutambagiro mutagatifu.

Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umusaraba ushushanya inzira Yezu yanyuzemo mbere y'uko yicwa
Perezida Ndayishimiye w'u Burundi yari kumwe n'umuryango we mu mutambagiro wo kwibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu
Umuryango wa Perezida Ndayishimiye wari witabiriye iyi nzira y'umusaraba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .