Perezida Kagame mu Bwongereza, Miss Rwanda, urupfu rwa Vuningoma, Coronavirus…Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Icyumweru dusoje cyaranzwe n’inkuru zigaruka kuri Virus ya Coronavirus imaze kwigabiza abantu barenga 2000 ku Isi, byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kuburira abakora ingendo kwirinda izigana mu Bushinwa aho yagaragaye.

Mu nkuru zacaracaye mu itangazamakuru kandi, harimo ibijyanye n’inama yiga ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika yabereye mu Bwongereza aho Perezida Kagame yari umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bayitabiriye.

Yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, hamwe n’Igikomangoma William.

Mu yandi makuru kandi, irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 rirakomeje. Magingo aya, abakobwa batoranyijwe mu ntara zose bari guhatanira umwanya wo kujya mu mwiherezo mu matora ari kubera kuri internet no ku butumwa bugufi.

Ni mu gihe kandi hatangiye irushanwa ry’igikombe cy’intwari cya 2020 aho ugutungurana gukomeye kwabaye ari uko ikipe ya Rayon Sports yanze kwitabira na Patriots BBC ikukura muri iri rushanwa.

Perezida Kagame yaganiriye na Boris Johnson mbere y’inama y’ishoramari ihuza u Bwongereza na Afurika
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’igikomangoma William
Perezida Kagame yatangiye icyumweru ari mu Mujyi wa Londres aho yari umwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bari bitabiriye inama yiga ku ishoramari hagati y'u Bwongereza n'Umugabane wa Afurika
U Rwanda rwashyikirije Uganda umuturage warwo warashwe afite ibiyobyabwenge
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasabye Abanyarwanda baba abatembera cyangwa abakora ubucuruzi kwirinda kugana mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa kubera icyorezo cya Coronavirus
Banki ya Kigali yatanze miliyoni 200 Frw zo kugura telefoni muri Connect Rwanda
Dr James Vuningoma wayoboraga Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kwitaba Imana ku wa 20 Mutarama
Kiliziya Gatolika igiye kubaka Katederali nshya ya Kigali ahahoze gereza ya 1930
Abakobwa bari muri Miss Rwanda bagize umwanya wo gukangurira abanyarwanda kwitabira gahunda ya Connect Rwanda igamije ko buri rugo rutunga telefoni ya smartphone
Amatora y'abakobwa bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda yaratangiye. Nishimwe Naomie ni we uyoboye abandi ku majwi yo kuri internet
Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020
APR FC yatangiye igikombe cy'Intwari itsinda Mukura VS
Umukecuru witwa Mukasakufi Mariya (hagati) w'i Nyanza bikekwa ko yari afite imyaka 121 yitabye Imana
Umuhanzi Mico The Best yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y'igituntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza