Noheli y’i Kigali, imvura idasanzwe n’ikibumbano gishya kuri Sonatubes- Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2019 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Icyumweru cyo kuva ku wa 23 kugeza ku wa 29 Ukuboza 2019 cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye ku isonga birimo kwizihiza Noheli, Umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yesu/Yezu.

Mu minsi irindwi ishize kandi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikanye amafoto n’amashusho y’ibibumbano Umujyi wa Kigali washyize mu masangano y’imihanda mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nka Sonatubes.

Ayo mashusho agaragaza ababyinnyi n’umukaraza nk’uburyo bwo guha agaciro umurage ndangamuco w’imbyino n’ingoma bya Kinyarwanda.

Abantu batatu (umugabo umwe n’abagore babiri) bagize iki kibumbano bagaragaza ubumwe no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Rwanda no kugaragaza ko umugore yahawe umwanya mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Muri iki cyumweru kandi hanaguye imvura idasanzwe ku wa 25 Ukuboza, yahitanye abantu 12 mu gihugu hose, yangiza inzu 113, hegitari 49 z’imyaka zangizwa n’amazi, inangiza ibikorwa remezo birimo amazi, imihanda n’ibindi.

IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto y’ibihe by’ingenzi yaranze icyumweru.

Ibihumbi by’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibitaramo bibinjiza muri Noheli
Ku wa 25 Ukuboza 2019, abakinnyi batatu ba APR FC; Buregeya Prince, Rubibi Bonk wa Bugesera Fc, Ngabonziza Gylain na Nkomezi Alex (uri inyuma) babatirijwe muri Piscine ya Hill Top Hotel binjira mu idini ryitwa Carvaly Revival Church
Imvura y’amahindu yaguye mu bice bitandukanye bya Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Ukuboza 2019, yatumye imihanda imwe n'imwe ifungwa amasaha menshi
Tariki 25 Ukuboza, ni umunsi udasanzwe ku bakirisitu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu. Musenyeri Antoine Kambanda ni we watuye igitambo cya Misa ya saa tanu muri St Michel. Aha yatangaga umugisha wa gishumba
Makanyaga Abdoul na Mariya Yohana bashimiwe na Televiziyo Rwanda nka bamwe mu bahanzi b’ibihe byose kandi bakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka yo hambere.Bashyikirijwe amashimwe yabo na Lucky Nzeyimana ukorera RBA
Mu gitondo cyo ku wa 27 Ukuboza 2019 The Ben yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2020. Yakiriwe n'abafana bamuhoza ku mutima n'itangazamakuru ryari ryitabiriye ku bwinshi
Radisson Blu Hotel & Convention Center yasangiye Noheli n’abana barerwa n’Umuryango wita ku batishoboye, SOS Rwanda, ibirori abana baboneyeho umwanya wo gutemberezwa ibice bigize iyi hoteli, kwidagadura no kuhafatira ifunguro rya saa sita
Ku wa Gatanu wa nyuma wa Ukuboza 2019, Minisiteri ya siporo yatangije Siporo ngarukakwezi y’abakozi bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira iyi siporo rusange
Umujyi wa Kigali ukomeje kurimbishwa mu buryo bunyuranye, aho kuri ubu ku masangano y’imihanda ahazwi nka Sonatubes mu Karere ka Kicukiro, hashyizwe ikibumbano gishya kigaragaza abantu batatu bahimbawe, babyina imbyino gakondo
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire yakoze ubukwe n’undi mugore bivugwa ko ari umunyamahanga
Byiringiro Lague wa APR FC na Manace Mutatu wa Gasogi United, bombi bahawe amakarita atukura mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu warangiye Ikipe ya KNC iwutsinze 1-0
Mu gihe cy'iminsi mikuru imirongo iba ari miremire muri Gare ya Nyabugogo bitewe n'ubwinshi bw'abagenzi baba bagana mu ntara
Bayingana Aimable yavuze ko yizeye Komite nshya ya FERWACY iyobowe na Murenzi Abdallah ko izakomeza guteza imbere umukino w'amagare. Aha bahererekanyaga ububasha ku wa 24 Ukuboza 2019
Umujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’Ubunani
Ku wa 28 Ukuboza 2019, Umuhoza Doreen wahamagawe bwa mbere mu bakobwa bemerewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020 yahise asuka amarira menshi

Amafoto ya IGIHE yifashishijwe yafashwe na Muhizi Serge, Umurerwa Delphin na Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza