00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngozi Okonjo-Iweala yatunguwe n’uburebure bwa Dikembe Mutombo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Ngozi Okonjo-Iweala uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO yagaragaje ko yatunguwe n’uburebure bwa Dikembe Mutombo, Umenye-Congo wamenyekanye cyane muri Basket Ball.

Aba bombi bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ngozi Okonjo-Iweala abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko baganiriye ku bintu bitandukanye birimo n’ibikorwa by’ubugiraneza bigamije guteza imbere uburezi no kugeza serivisi z’ubuzima akorera mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ngozi Okonjo-Iweala yagaragaje kandi ko yatunguwe n’uburebure bw’uyu mugabo ngo bwatumye yiyumva ‘nk’umuntu mugufi cyane’.

Dikembe Mutombo wakinnye season 18 muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika afite uburebure bwa metero 2.18.

Ngozi Okonjo-Iweala na Dikembe Mutombo baganiriye ku bikorwa by'ubugiraneza uyu mugabo afite muri RDC
Ngozi Okonjo-Iweala yatunguwe n’uburebure bwa Dikembe Mutombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .